Dark Mode
  • Monday, 20 May 2024

Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho

Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yasabye imbabazi ku kwitabira umuhango wo kwimika Kazoza Justin nk’umutware w’abakono, uyu akurwaho ndetse nawe asaba imbabazi kimwe na bamwe mu bandi bitabiriye, biyemeza gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda birinda ibindi byose byabatanya.


Ibi ni bimwe mu byabaye mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe Abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwandai ; igikorwa cyabereye i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi.


Mu byaganiriweho harimo inzira yo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umukoro wo gusigasira ubwo bumwe no kurinda icyabukoma mu nkokora; aho mu batanze ibiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, wanagarutse ku gikorwa cy’iyimikwa ry’Umutware w’abakono, avuga ko kugira ngo iki gikorwa kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye, hakurikiranwa ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.


Kazoza wari wimitswe na Senateri Nyirasafari witabiriye mu basabye imbabazi!


Muri iyi nama, Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’abakono, yasabye ijambo, avuga ko ari we nyirabayazana w’ibyabaye byose ndetse anasaba imbabazi.


Ati:

 

“Mbanje gusaba imbabazi, nsaba imbabazi Nyakubahwa Chairman nkasaba imbabazi umuryango, abanyamuryango bandi nashyize mu ikosa nkabatumira; mu by’ukuri twakoze amakosa. Ikosa rya mbere ni ukudashishoza, ikosa rya kabiri ni ukutareba kure ndetse nk’uko n’abandi babigarutseho no kwibagirwa amateka yacu tukajya mu bintu twita ko ari byiza ariko mu by’ukuri bishobora gusubiza igihugu cyacu ahabi.”


Yunzemo ati:

 

“Nongeye gusubiramo ko nsabye imbabazi mbikuye ku mutima kandi nizeza Chairman w’Umuryango ko nzagerageza kutazongera kugwa mu makosa nk’ariya. Ndetse nanjye nkiyemeza ko nzafatanya n’abandi gushishoza tureba igikorwa cyose tugiye kujyamo nk’abanyamuryango, y’uko nta ngaruka gishobora kugira ku bumwe n’ibindi byose byabangamira abanyarwanda.”


Mu bari bitabiriye iki gikorwa basabye imbabazi, harimo na Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, wavuze ko yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abakono nk’inshuti y’uwari ugiye kwimikwa; dore ko ngo mu buzima busanzwe atari umukono.


Ati:

 

“Ni amakosa akomeye nakoze nk’umunyamuryango [wa FPR] ndetse n’umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo. Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n’abanyarwanda.”

 

Senateri Nyirasafari yavuze ko yagizweho ingaruka n’amateka igihugu cyanyuzemo, ko adashobora gushyigikira icyatanya abanyarwanda.


Ati:

 

“Kuba rero narabigiyemo mu by’ukuri ni ukudashishoza kandi nabyo ni amakosa akomeye. Nkaba niyemeza kujya nshishoza kurushaho, ikindi ni uko ibyakozwe, hari n’ahandi bikorwa, ntabwo rwose bikwiriye.”


Abandi basabye imbabazi ni Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wavuze ko na we yitabiriye, abifata nk’ikimenyetso cy’umurengwe n’abantu kwibagirwa vuba, kimwe na Bishop John Rucyahana nawe witabiriye iki gikorwa wavuze ko iyo usuzumye, habayemo umurengwe mu myumvire no mu myitwarire, asaba imbabazi Perezida wa Repubulika.


Ni mu gihe Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo bwashyizwe imbere, bityo ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwibona mu moko uko yasobanurwa kose, anavuga ko Umutware w’abakono akuweho.


Ati:

 

“Ntabwo rero nyuma y’amateka tuzi ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’amasomo twahawe, twakagombye kuba twemera ko iby’ubwoko nubwo twabyita bito nk’ibyo twabonye by’abakono bikomeza kuba mu gihugu turebera. Umutware w’abakono akuweho.”


Gatabazi wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu niwe wabimburiye abandi!


Ni mu gihe abasabye imbabazi uyu munsi baje biyongera kuri Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nawe wagaragaye mu bari muri uwo muhango, aho tariki 20 Nyakanga 2023, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye imbabazi kubera guteshuka kuri gahunda y’igihugu ya ‘Ndi Umunyarwanda’.


Yanditse ati:

 

“Murakoze Nyakubahwa Perezida wacu ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku ‘Bunyarwanda’, tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda yo sano muzi iduhuza twese.”


Yakomeje agira ati:

 

“Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, tuzaharanira kandi no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko.”


Umuhango wo kwimika umutware w’abakono wabaye tariki 9 Nyakanga 2023, ubera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru; ukaba wari witabiriwe n’abantu bari hagati ya 600 na 700, barimo na bamwe mu bakomeye mu nzego nkuru z’igihugu n’iz’umutekano.

 

 

Amwe mu mafoto:

Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho
Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho
Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho
Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho
Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho
Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho
Senateri Nyirasafari yateye ikirenge mu cya Gatabazi, Umutware Kazoza w’abakono akurwaho

Comment / Reply From