Dark Mode
  • Saturday, 18 May 2024

Rwamagana: Umuhuza Club yashimiwe uruhare mu kurwanya ruswa, abaturage basabwa kuyivuga

Rwamagana: Umuhuza Club yashimiwe uruhare mu kurwanya ruswa, abaturage basabwa kuyivuga

Kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, kimwe n’ahandi ku Isi, mu Rwanda hasojwe ukwezi kwahiriwe kurwanya ruswa, hashimirwa Umuhuza Club ku ruhare yagize, mu gihe abaturage n’abayobozi basabwe kuyivuga no kuyirandura burundu.

Ni umunsi ngarukamwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: "Twimakaze indangagaciro zo kurwanya Ruswa, inkingi y'iterambere rirambye"; wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu Murenge wa Kigabiro w’Akarere ka Rwamagana, witabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera, Madamu Solina Nyirahabimana wari umushyitsi mukuru, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Madamu Nirere Madeleine, Guverineri w’Intara y’Iburasirasirazuba, CG Emmanuel Gasana, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Radjab Mbonyumuvunyi n’abandi bayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w'Umuryango w'ubumwe bw'uburayi mu Rwanda, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta n’inzego z’umutekano.

Kwizihiza uyu munsi byabimburiwe n’urugendo rwo kurwanya ruswa, rwavuye ku Biro by'Intara n'Akarere ka Rwamagana berekeza ku kibuga cya Polisi, ahakomereje ibindi bikorwa birimo ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye bwo kurwanya ruswa, umukino w’Itsinda Umuhuza (Umuhuza Club), ndetse abawitabiriwe banasusurutswa n’umuhanzi Eric Senderi uzwi cyane nka Senderi International Hit, gusa kuri ubu ngo asigaye yitwa Senderi Legend Hit.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Umuvunyi mukuru, Madamu Nirere Madeleine, yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ruswa, kugira ngo igihugu cy’u Rwanda gikomeze gitere imbere.

Yagize ati:

“Mu rugamba rwo kurwanya ruswa birakwiye ko abaturage barushaho kubigiramo uruhare banga gutanga ruswa ariko cyane cyane batanga amakuru ku hagaragara ibyuho bya ruswa, haba ku mitangire mibi ya serivisi, ku muyobozi waba usahaka kubaka ruswa kugira ngo babone serivisi bafitiye uburenganzira. Uruhare rwa buri wese rurakenewe yaba umuntu mukuru, umwana, urubyiruko, abasheshe akanguhe, yaba inzego za Leta n’iz’abikorera, amadini n’amatorero kuko mu byiciro byose by’abaturage bisangamo, kugira ngo dukomeze duteze imbere igihugu cyacu.”

Umuvunyi mukuru kandi yashimye itsinda ryitwa Umuhuza (Umuhuza Club) ryo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro; ryabaye iya mbere ku rwego rw’igihugu mu irushanwa ryateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi rikamara umwaka, harebwa ibikorwa amatsinda yo kurwanya ruswa akora hirya no hino mu gihugu.

Tuyisenge Hamilcar Fidele uyobora Umuhuza Cluba, yavuze ko iri tsinda rimaze imyaka 15 rikora ibikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane, aho rihugura urubyiruko, rigakora ubukangurambaga mu mashuri no mu baturage muri rusange, kugira ngo basobanukirwe ruswa icyaricyo, uburyo bashobora kuyirinda ndetse banatunge agatoki aho iri, kugira ngo iranduke burundu himakazwa iterambere rirambye, dore ko ruswa ari imungu imunga ubukungu bw’igihugu n’imiyoborere myiza.

Abaturage basabwe kuvuga ruswa, abayobozi basabwa kudakemangwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera yasabye abanyarwanda bose gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ruswa, by’umwihariko asaba abayobozi gutanga serivisi nziza, birinda gusiragiza abaturage.

Ati:

“Ubutumwa dufite kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, burareba abanyarwanda bose kuko aho tugejeje nibura abantu bose bamenye ruswa icyaricyo uburyo igaragaramo n'ingaruka zayo kuko ibangamira iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage by’umwihariko; twese hamwe dufatanyirize hamwe turwanye ruswa. Ari abaturage kuko ari bo bakwa ruswa bahaguruke babivuge babinyujije mu nzira zose dore ko n’ushaka kugirirwa ibanga atanga amakuru mu ibanga kuko ubwo buryo buriho; tuyikumire, tuyihashye, tuyirwanye n’aho yabonetse tuyihane.”

Yakomeje asaba abayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze nk’abahura n’abantu benshi, kubaha ababagana, gutanga serivisi nziza kandi vuba birinda ruswa, bagire ubutware n’ubuyobozi budakemangwa, birinda gusiragiza abaturage kugira ngo buri wese abone icyo agenewe kandi mu gihe gikwiriye.

Madamu Solina kandi yanavuze ko kwirinda ruswa bikwiye guhera mu miryango higishwa abana, kuko ijya kugera mu bakuru yahereye mu bakiri bato, bityo baba bakwiriye gutozwa gushyira imbere ukuri banga ikinyoma, birinda gukinga ikibaba babona ikibi bakakivuga, nibagera mu ishuri ntibakopere, bigishwe kubaha abantu n’uburenganzira bwa bagenzi babo; ibi ngo bizatuma bakurana indangagaciro zituma baba abanyarwanda nyabo b'ingirakamaro.

Kugeza ubu u Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 52 ku rwego rw’isi n’amanota 53, ku rwego rw’Afurika ruri ku mwanya wa 5 inyuma ya Seychelles, Cap Verde, Botswana na Ile Maurice, rukaba urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba; u Rwanda kandi rukaba rufite icyerekezo cy’uko mu mwaka wa 2024 ruzaba rugeze ku kigero cya 96,5% mu kurwanya ruswa , rukanagira icyerekezo cyo kuba ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa mu mwaka wa 2050.

Ni mu gihe mu bushakashatsi buherutse gukorwa mu Rwanda ahabajijwe abantu bagera ku bihumbi bine na magana atandatu, 97% bagaragaje ko bahawe serivisi nta ruswa batanze, kikaba ari ikigero cyiza cyo kubakiraho kugira ngo igihugu kigere ku cyerekezo cyihaye, ahafashwe ingamba ko na 3% yaranduka burundu hatangwa amakuru ku baka ruswa, abo igaragayeho bagahanwa n’amategeko.

Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu munsi i Rwamagana:

Comment / Reply From