Dark Mode
  • Thursday, 16 May 2024

RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu mwaka wa 2018

RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu  mwaka wa 2018

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), Rtd Col Jeannot Ruhunga yavuze ko myaka hafi itanu urwego ayobora rumaze rushinzwe, abagenzacyaha bagera kuri 88 birukanywe bazira ruswa.


Ibi ni bimwe mu byo Rtd Col Jeannot Ruhunga yatangarije mu kiganiro yahaye itangazamakuru, ni nyuma y’Inama rusange y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongera ubunyamwuga hatangwa serivisi inoze kandi yihuse”.


Muri iyi nama hashimiwe abagenzacyaha 25 bitwaye neza, banga ruswa barabihemberwa, hatangazwa abahawe ikiruhuko cy’izabukuru, ni mu gihe kandi hanavuzwe ko hari agenzacyaha 88 birukanywe, barimo abazize ruswa n’andi makosa kandi bagejejwe mu nkiko.


Umunyamabanga mukuru wa RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, yavuze ko umugenzacyaha ari umuntu uba ukwiye kuba intangarugero haba mu kazi akora ndetse no hanze yako.


Rtd Col Ruhunga yavuze kandi ko hari abagenzacyaha bafatirwa mu byaha bya ruswa bakagezwa mu nkiko, aho ngo n’iyo inkiko zibagize abere kubera kubura uburemere bw’ibimenyetso bihamya uregwa, ubuyobozi bw’Urwego rw’ubugenzacyaha burabirukana.


Yagize ati:

“Twe iyo dushingiye ku ngingo zirebana n’imyitwarire umugenzacyaha runaka yagize ku idosiye yakurikiranaga dushobora kumwirukana niyo inkiko zamugira umwere.”


Avuga ko iyo basuzumye bagasanga uwari ushinzwe gukurikirana idosiye y’umuntu aherutse kugaragara ari gusangira n’uwo muntu, hanyuma nyuma y’igihe gito bikagaragara ko hari amafaranga yageze kuri telefoni ye yoherejwe n’uriya muntu, icyo gihe baba bafite impamvu ziremereye zituma uwo mugenzacyaha yirukanwa.


Umuyobozi wa RIB avuga ko iyo babigenje gutyo, icyo gihe nta muntu uba urenganye, kuko bashingira ku bimenyetso bigendanye n’icyo runaka akekwaho, bakabyita ‘circumstantial evidence’.


Ku rundi ruhande, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga ashima abagenzacyaha bitwara neza bagakora akazi kabo kinyamwuga n’ubwo batabura ibibashuka; gusa akavuga ko mu myaka hafi itanu uru rwego rumaze rugiyeho, abakozi barwo bongereye ubunyamwuga uretse ko ngo ari akazi katarangira.


Ni mu gihe Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja wari umushyitsi mukuru muri iyo nama rusange, yatanze ikiganiro kuri Politiki y’Ubutabera Nshinjabyaha (Criminal Justice Policy), agaragaza uko umugenzacyaha akwiye kwitwara mu iperereza, anaboneraho gushima umuhati w’abagenzacyaha, ariko abasaba gukomeza kunonosora uburyo bategura amadosiye kuko ngo burya mu butabera ibintu bitunganira cyangwa bigapfira aho byatangiriye.


Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwashyizweho n’Itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017, rinagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo.


Ni mu gihe tariki 09 Mata 2018, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul KAGAME, yashyizeho Umunyamabanga mukuru ndetse n’Umunyamabanga mukuru wungirije ba RIB, naho tariki 18 Mata 2018, Polisi y’igihugu y’u Rwanda (RNP) ishyikiriza ku mugaragaro inshingano uru rwego.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iyi nama:(Twitter-RIB)

RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu  mwaka wa 2018
RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu  mwaka wa 2018
RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu  mwaka wa 2018
RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu  mwaka wa 2018
RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu  mwaka wa 2018
RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu  mwaka wa 2018
RIB imaze kwirukana abakozi basaga 80 kuva yashingwa mu  mwaka wa 2018

Comment / Reply From