Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

REFAC yamuritse inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo by’ikoranabuhanga bikigaragara mu burezi

REFAC yamuritse inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo by’ikoranabuhanga bikigaragara mu burezi

Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iharanira uburezi kuri bose(Rwanda Education For All Coalition-REFAC), yagaragaje inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo bigaragara mu ikoresha ry’ikoranabuhanga mu burezi, aho bateganya kuzakoresha ubukangurambaga no gukorana n’abarimu mu turere dutanu.

Ni igikorwa cyahurije hamwe abanyamuryango ba REFAC, bagamije kurebera hamwe uko haboneka ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi bwo mu Rwanda, kizakorwa kuva muri Nyakanga 2023 kugeza mu 2026; aho biteguye kuzifashisha iyo nyandiko kuko bamenye aho ibibazo biri, bagakora ubukangurambaga, ndetse aho bishoboka bagakora ubuvugizi ngo ibyo bibazo bikemuke.

Nsabimana Alphonse wo mu Muryango witwa Club SPIC (Sauvegarde du Patrimoine Intellectuelle et Culturelle ), umwe mu miryango yibumbiye muri REFAC, avuga ko nabo bakora ku guteza imbere uburezi rusange, budaheza kandi bufite ireme; nk’abegereye abaturage baba bazi ibibazo bafite, bityo bagiye kwinjira mu bukangurambaga.

Ati:

“Dukunda kwegera abaturage baba abato n’abakuze, tugiye gukora ubukangurambaga mu bakuze tubabwire ko kugira ngo abana babo bagire ubumenyi buhagije ari uko bagomba kwinjira cyane muri technologie [ikoranabuhanga] kuko niyo igezweho, ni nayo ituma iterambere ryihuta.”

Yakomeje avuga ko mu kindi bazakoraho, ari ukubashishikariza ikoranabuhanga ariko batibagiwe umuco wo gusoma, na cyane ko umuntu ashobora kwifashisha mudasobwa agasoma ibitabo bitandukanye, bituma yiyungura ubumenyi butandukanye.

Ni mu gihe Umuhuzabikorwa wa REFAC, Rukabu Benson, avuga ko bajya gutekereza iyi gahunda, bashingiye ku ntego z’iterambere rirambye zashyizweho i Dakar muri Senegal mu mwaka wa 2000, aharimo n’intego yihariye yarebaga uburezi kuri byose, ndetse mu bihugu hagenda havuka amahuriro afasha Leta kugaragaza ibibazo biri mu burezi kugira ngo bafatanye hagire ibikorwa kugira ngo iyo ntego igerweho.

Yakomeje avuga ko nabo nka REFAC nabo barimo gukora kugira ngo izo ntego zizagerweho nibura mu mwaka wa 2030, bityo inyandiko bakoze bizeye ko izabafasha kureba uko basubiza ibibazo mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, bagire uruhare mu bikorwa no mu mikoranire n’abari mu burezi.

Ati:

“Tuzakora ubuvugizi, dukore ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi n’akamaro karyo. Tuzakorana n’abarimu tubaha amahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yabo, abashinzwe uburezi ku mirenge no mu turere, Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho, kugira ngo buri wese abigire ibye kandi bitange umusaruro.”

Bwana Benson Rukabu yavuze kandi ko bazakorana n’abandi bafatanyabikorwa, aho biteganijwe ko muri iki cyiciro bazakorera mu Turere dutandukanye bigendanye n’aho abanyamuryango ba REFAC bakorera turimo Bugesera mu Burasirazuba, Kicukiro Gasabo na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Kamonyi mu Majyepfo ndetse na Rulindo mu Majyaruguru.

Ni mu gihe kugeza ubu REFAC ifite imiryango banyamuryango 23, bose bafite intego ya gahunda y’uburezi kuri bose, aho bakora ubugenzuzi bagafatanya na Leta aho bakorana bya hafi na Minisiteri y’uburezi n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi nk’abashakashatsi, abanditsi n’abandi, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri yo mu Rwanda.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

REFAC yamuritse inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo by’ikoranabuhanga bikigaragara mu burezi
REFAC yamuritse inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo by’ikoranabuhanga bikigaragara mu burezi
REFAC yamuritse inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo by’ikoranabuhanga bikigaragara mu burezi
REFAC yamuritse inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo by’ikoranabuhanga bikigaragara mu burezi
REFAC yamuritse inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo by’ikoranabuhanga bikigaragara mu burezi
REFAC yamuritse inyandiko izafasha mu gusubiza ibibazo by’ikoranabuhanga bikigaragara mu burezi

Comment / Reply From