Dark Mode
  • Sunday, 19 May 2024

Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika

Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ine irimo guhuza impuguke zaturutse mu bihugu 28 by’Afurika, hagamijwe guhuza amabwiriza y'ubuziranenge arebana n’ibiribwa ku rwego rwa Afurika.

Ni inama nama yahuje inzobere mu bworozi bw’amafi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga bahuriye mu muryango ARSO; zirimo abakora muri za Kaminuza, abo mu nganda n’abakora mu bigo bifite aho bihuriye n’ubuziranenge kuri uyu mugabane.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Raymond Murenzi, yavuze ko izi nzobere ziteranye mu guhuza amabwiriza y’ubuziranenge atuma igicuruzwa kiva mu gihugu kimwe kikajya mu kindi.

Murenzi ati:

”Ibyo bihugu byose bifite ubushake bwo gucuruza, bifite ubushake bwo kugira ngo dukorane twese kandi ubucuruzi bwihutishwe nta mbogamizi ibicuruzwa bigize.”

Yakomeje avuga ko guhuza ubuziranenge bizatuma ibibazo byinshi bikiri muri uru rwego muri Afurika bigabanuka, kuko hazashyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge agamije korohereza abakora ubu bucuruzi, kandi ko hazajya hanakorwa isuzuma inshuro nyinshi kugira ngo barebe ibitanoze bikosorwe.

Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge muri Afurika (ARSO), Dr Hermogene Nsengimana yavuze ko iyi nama izahindura byinshi mu gushyiraho amabwiriza rusange azagenga ubucuruzi bw’ibiribwa byujuje ubuziranenge, kandi ko muri iyi minsi bashyizemo imbaraga kubera isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, kuko bashaka gukoresha ibwirizwa rimwe muri Afurika kugira ngo igicuruzwa n’ikijya ku isoko mu kindi gihugu kizabe cyizewe.

Inama mpuzamahanga igamije guhuza amabwiriza y'ubuziranenge arebana n’ibiribwa ku rwego rwa Afurika, yitabiriwe n’impuguke zo mu bihugu birimo Angola, Burundi, Cameroun, Chad, RDC, Egypt, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Liberia, Kenya, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Morocco, Namibia, Niger, Nigeria, Senegal, South Africa, South Sudan, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia, Zimbabwe ndetsen’u Rwanda rwayakiriye.

Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere w'iyi nama:

Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika
Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika
Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika
Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika
Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika
Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika
Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika
Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa muri Afurika

Comment / Reply From