Dark Mode
  • Saturday, 18 May 2024

Arabie Saoudite: U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika rwandikishije Inzibutso mu Murage w’Isi wa UNESCO

Arabie Saoudite: U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika rwandikishije Inzibutso mu Murage w’Isi wa UNESCO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero na Murambi zanditswe mu Murage w’Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ruba urwa mbere muri Afurika rwandikishije Urwibutso muri uwo Murage.


Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama ya 45 y’Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w’Isi, aho irimo kubera mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite yatangiye tariki 10 ikazasoza imirimo yayo tariki 25 Nzeri 2023.


Kuri uyu munsi wayo wa 10, ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Komite yiga ku Murage w’Isi yatangaje ko ibihugu 12 ari byo biri busuzumwe ku busabe bwabyo bwo gushyira ahantu na site zitandukanye mu murage w’Isi wa UNESCO; icyemezo abanyarwanda bari bategereje kumva ku ishyirwa rya zimwe mu nzibutso muri uwo murage.


Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uyu munsi udasanzwe ku Rwanda ndetse no ku rugendo rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ibihugu byashyigikiye u Rwanda, anagaragaza ko intambwe yatewe ishimangira ko biri kumwe mu rugendo rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, anashimira abashyigikiye icyo cyemezo cya UNESCO.


Dr Bizimana kandi yavuze ko u Rwanda rwishimiye ko urugendo rwo gushaka ubutabera rukomeje gutanga umusaruro, anavuga ko ari kuba izo Nzibutso zanditswe mu Murage w'Isi ari amateka ku rwego rw'Afurika.

 

Ati:

 

“UNESCO mu gukora ibi na yo iri kwifatanya natwe. Ni umunsi w’amateka, kuko ari bwo bwa mbere Afurika yandikishije urwibutso mu murage w’Isi. Turabizeza ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ruzakomeza kandi ko kwandikwa kw’izi nzibutso bizakomeza gutanga icyizere muri urwo rugendo.’’


Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimiye ko urugendo rwo gushaka ubutabera rukomeje gutanga umusaruro, ndetse ko kuba UNESCO yakoze iki gikorwa ari ukwifatanya n’u Rwanda, yongera gushimangira ko ari umunsi w’amateka kuko ari bwo bwa mbere Afurika yandikishije urwibutso mu murage w’Isi, anaboneraho kwizeza ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ruzakomeza kandi ko kwandikwa kw’izi nzibutso bizakomeza gutanga icyizere muri urwo rugendo.


Ni mu gihe bamwe mu bahagarariye ibihugu batanze ibitekerezo bagaragaje ko kuba inzibutso zanditswe mu murage w’Isi bizatanga umusanzu ufatika by’umwihariko no mu bindi bihugu byibasiwe n’imvururu mu bihugu byiganjemo ibya Afurika.


Izi nzibutso uko ari enye zanditse amateka yo kuba iza mbere muri Afurika zanditswe mu Murage w’Isi wa UNESCO, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo buhoraho bwo kubungabunga no kwita ku nzibutso, aho hari ingengo y’imari iba iteganyijwe buri mwaka yo kwita ku bikorwaremezo, gutunganya inzibutso n’ibindi.

 

Arabie Saoudite: U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika rwandikishije Inzibutso mu Murage w’Isi wa UNESCO

Comment / Reply From