Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Abagera ku bihumbi 10 biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kwiga ICT muri Huawei

Abagera ku bihumbi 10 biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kwiga ICT muri Huawei

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, Ikigo Huawei cyo mu Bushinwa Huawei, ishami ry’u Rwanda cyatangije igikorwa cyo guhatanira kwiga ikoranabuhanga(ICT) muri iki kigo ku banyeshuri 10,000 biga ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda, aho abazatsinda bazajya kwiga mu Bushinwa.


Ni umugambi wagutse w’iki kigo wo gukorana n’ibindi bihugu by’Afurika, aho by’umwihariko iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guhuza imbaraga, Kugera kuri byinshi by’ejo hazaza’, ikaba igamije guteza imbere ubumenyi bw’abanyeshuri mu ikoranabahanga, ubumenyi bw’abiga iby’ubumenyingiro n’abandi biga ibijyanye n’ubukorikori.


Iki gikorwa ni kimwe mu bigize umugambi wa Huawei witwa LEAP (Leadership, Employability, Advancement and Possibility) watangijwe muri Mata 2022, ukaba ugamije gufasha urubyiruko rw’Afurika n’urw’u Rwanda by’umwihariko kurushaho kumenya iby’ikoranabuhanga, aho uyu mushinga uzamara imyaka 3 uzahugura abantu 100,000 bo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bikazafasha gukora bakiteza imbere bakanateza imbere ibihugu byabo imbere muri rusange.


Abashaka kuzitabira irushanwa rizatoranywamo abazitabira ariya masomo bafite uburenganzira bwo guhitamo kuzakora ibizamini by’ijonjora mu bice by’ikoranabuhanga bita Network Track (Datacom, Security, WLAN) cyangwa Cloud Track (A.I, Big Data, Cloud Service, Storage), aho iri rushanwa rya mbere rizakorwa ku rwego rw’u Rwanda, nyuma hakurikireho iryo ku rwego rw’Afurika( rizabera muri Afurika y’Epfo) hanyuma hazakurikireho iryo ku rwego rw’Isi rizabera mu Bushinwa.


Bwana Yangshengwan uyobora Huawei ishami ry’u Rwanda, avuga ko intego ya Huawei ari ugukora ku buryo urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Afurika muri rusange rugira ubumenyi bwa nyabwo bukenewe mu ikoranabuhanga ry’iki gihe kugira ngo rutazasigara inyuma.


Yagize ati:

“Ndasaba urubyiruko ko rwakwitabira iyi gahunda kugira ngo abazatsinda bazungukirwe n’ubumenyi bwa bakuru babo bo muri Huawei kandi bizanabafungurira amarembo ku isoko ry’umuriro.”


Ni mu gihe Gordon Kalema wari uhagarariye Minisitiri w’ikoranabuhanga muri iki gikorwa yashimye ubufatanye bw’iki kigo na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu rubyiruko rw’u Rwanda.


Ati:

“Ndashimira ubuyobozi bwa Huawei kubera ko busangiza abandi ubumenyi mu ikoranabuhanga kandi byagiriye ndetse bizakomeza kugirira akamaro igihugu cyacu.


Nyuma yo gutangaza iyi gahunda, Huawei yahembye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bitwaye neza mu marushanwa nk’aya yabaye mu mwaka wa 2021 ni mu gihe iry’uyu mwaka bitaganijwe ko rizamara iminsi umunani.


Huawei ni ikigo cy’ikoranabuhanga gifite gikorera mu bihugu 170 ku migabane yose y’isi, kikaba gikoresha abantu bagera ku bihumbi 195, mu gihe icyicaro gikuru cy’iki kigo giherereye mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa.

 

Abagera ku bihumbi 10 biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kwiga ICT muri Huawei
Abagera ku bihumbi 10 biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kwiga ICT muri Huawei

Comment / Reply From