Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Wari uzi ko imyaka ibaye 26 Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryiyomoye ku ry’u Bwongereza!

Wari uzi ko imyaka ibaye 26 Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryiyomoye ku ry’u Bwongereza!

Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Laurent Mbanda wari umutumirwa yavuze hashize imyaka myinshi biyomoye ku itorero ry’u Bwongereza.


Ubusanzwe Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rikomoka mu Bwongereza, na cyane ko uretse n’iry’u Rwanda, mu Bwongereza ari ho hatangiriye iri torero, gusa ariko buri torero try’igihugu riba ryigenga.


Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, Musenyeri Laurent Mbanda wari umwe mu batumirwa ku nsanganyamatsiko igira iti:’Twacunga dute imico, ingeso n’imigirire y’inzaduka mu isi yabaye umudugudu?’; yavuze ko bajya gufata icyemezo cyo kwitandukanya na bagenzi babo bo mu Bwongereza, aho ubu nta mikoranire yihariye bafitanye; bashingiye ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga, aho kwita cyane ku mategeko y’Igihugu.


Ati:

“Twiyomoyeho kera kuva mu 1997, nta bumwe nta n’imikoranire twari dufitanye kuva icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi. Icyakora twararwaje, tugira inama tugerageza kugira ngo duhurire ku ijambo ry’Imana ndetse tugera n’aho twemeranya ko abakwiriye gushyingiranwa bakwiriye gukurikiza ijambo ry’Imana rivuga ko umugabo n’umugore aribo bashyingiranwa ariko hakagenda habamo umukino wo gucengana kugeza aho bimunaniye (Musenyeri Justin Welby) kugira aho ahagarara kuko yashatse kunezeza buri wese.”


Yakomeje ashimangira ko utamenya aho Musenyeri Justin Welby ahagaze kuko yashatse kunezeza impande zombi, aho ngo iyo washatse kunezeza buri wese mu by’ukuri ubuyobozi buba bwakunaniye kuko uba udafite aho uhagaze, kandi iyo wahabuze n’abagukurikiye nabo barayoba bakabura aho bajya; avyga ko mu Rwanda bagomba gufata inzira itomoye.


Musenyeri Mbanda yavuze ko uyu munsi iyo urebye mu madini usanga harimo n’ikibazo cyo gukoresha amafaranga kugira ngo abantu bashyigikire ibihabanye n’ijambo ry’Imana, ashimangira ko kuva bakwiyomora kuri bagenzi babo bo mu Bwongereza nta mafaranga yabo bakira.


Ati:

“No mu madini akenshi hari abashaka kuducecekesha kubera amafaranga. Kuva ducanye umubano n’Abongereza, nta mafaranga yabo dufata nta n’ayo twemera nubwo bayatuzanira ntabwo twayakira. Mbere barayatangaga rwose, kuva ducanye nabo umubano nta mafaranga yabo twemera. Njye maze kuba Musenyeri bantumiye i New York njyayo, bampa Amadorali 10 000, bati icyo dushaka ni uko ufatanya natwe.”


Yakomeje agira ati:

“Iyo sheke ndayitegereza yanditseho amazina yanjye kandi mbona ayo mafaranga tuyakeneye ariko nyabonamo umutego, nyabonamo ikibazo, nyabonama kwica imyizerere yanjye, nyabonamo gushyigikira inyigisho zitari zo, ndayifata nyicishamo umurongo ndayibasubiza. Barambwira bati ni wowe Munyafurika wa mbere mbonye wanga amafaranga.”


Musenyeri Mbanda yavuze ko ubutinganyi ari icyaha, kandi ko abantu badakwiriye gutinya kuvuga ko rwose ari icyaha, badakwiriye gutinya kuvuga ko ari ukunyuranya n’amategeko y’Imana; anavuga ko n’ubwo mu Rwanda nta mategeko ahari ahana ubutinganyi usanga mu myemerere n’umuco by’Abanyarwanda nta n’umwe uba wifuza ko umwana we cyangwa uwo bafitanye isano yajya muri ibyo bintu (ubutinganyi), aho asanga bitarimo ubupfura, bitarimo ubumuntu, kandi bitarimo guhesha umuryango icyubahiro.


Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare, aribwo Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza bweruye butangaza ko bwemeye umubano w’abaryamana bahuje ibitsina, banahabwa ikaze mu rusengero; gusa n’ubwo batemerewe gusezeranywa imbere y’Imana, iri torero ryavuze ko kugeza ubu abaryamana bahuje ibitsina bashobora gusengerwa n’abapadiri n’abandi batorewe umurimo wa Aritali muri iri torero ndetse bakabaha n’umugisha.


Ni mu gihe iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Inama Rusange y’iri torero itoye umwanzuro usaba ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi, aho watowe ku bwiganze bw’amajwi 250 kuri 181 y’ababyamaganye, rinasaba imbabazi abari muri iki cyiciro kubera igihe kinini ryamaze ribavangura mu bandi.

 

Wari uzi ko imyaka ibaye 26 Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryiyomoye ku ry’u Bwongereza!

Comment / Reply From