Dark Mode
  • Friday, 31 March 2023

Uwayezu yaburiwe n’abo mu muryango we, yigumira i Burayi

Uwayezu yaburiwe n’abo mu muryango we, yigumira i Burayi

Goodluck Uwayezu wamenyekanye cyane mu Ukuboza 2018 mu bikorwa byari bigamije gukwirakwiza amahoro n’ubwiyunge mu Banyarwanda, yabwiwe n’abantu bo mu muryango we ko atagomba guhirahira akandagiza ikirenge cye mu Rwanda, kuko ngo aramutse abikoze azafatirwa ku kibuga cy’indege akihagera.


Uwayezu yamenyekanye cyane kandi binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta witwa Kizito Mihigo Foundation for Peace(KMP), washinzwe n’umuhanzi uherutse kwitaba Imana Kizito Mihigo aguye muri kasho ya Police i Remera mu kwezi kwa Gashyantare 2020, aho Police ndetse n’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha RIB bahamije ko yapfuye yiyahuye.


Uwayezu kandi yamenyekanye cyane muri 2019, aho yari amaze amezi make yinjiye muri KMP ubwo yari ashinzwe ibikorwa byo gukusanya ibitekerezo byashyirwaga mu biganiro byabaga bigenewe urubyiruko mu kwigisha ubwiyunge n’amahoro mu Banyarwanda.


Uyu mukobwa yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2020 ubwo yari agiye mu Budage mu bikorwa by’ikoranabushake mu mujyi wa Mainz aho yagombaga kumara igihe cy’umwaka maze akagaruka mu Rwanda.


Inyandiko umusarenews.com ufitiye kopi zigaragaza ko mu masezerano yari afite, Uwayezu yagombaga kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama muri 2021, cyane ko ngo ayo amasezerano atajya arenza umwaka umwe, ni ukuvuga amezi 12.


Amakuru dukesha umuryango we, muri Mutarama 2021 igihe Uwayezu yiteguraga kugaruka mu Rwanda, umuryango we wari umaze iminsi utewe n’abantu batazwi ndetse bakomeretsa bikomeye umwana muto wo muri uyu muryango bimuviramo ubumuga bwa burundu, icyo gihe inzego z’umutekano zakoze iperereza ariko ntacyo zabashize kugeraho.


Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byakomeje kwibasira uyu muryango, kugeza naho bamwe mu bagize umuryango bahisemo guhungira muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.


Umusarenews.com ufite amakuru avuga ko ubwo Uwayezu Goodluck yagombaga kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe, yagombaga guhita afatwa agafungwa cyane ko ngo yakekwagaho kugumura urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Diaspora nyarwanda cyane cyane abatuye Glasgow, mu Bubiligi no mu Budage aho yari amaze umwaka.


Amakuru aduhamiriza ko uyu Uwayezu Goodluck yahuraga kenshi n’abayobozi ba KMP by’ umwihariko abari mu Bubiligi na Scottland cyane ko aribyo bihugu bifite urubyiruko rwinshi rubarizwa muri uwo muryango wa KMP.


Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, inzego zishinzwe umutekano ntazari zagatanze amakuru afatika, aho bavuga ko byose nibimenyakana bizajya hanze bigatangarizwa itangazamakuru; gusa tuzakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.

Comment / Reply From