Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Umutoza wa Gisagara VC, Nyirimana Fidèle yeguye ku mirimo ye

Umutoza wa Gisagara VC, Nyirimana Fidèle yeguye ku mirimo ye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe 2023, Nyirimana Fidèle wari umutoza w’ikipe ya Gisagara Volleyball club, yemeje ko yamaze kwegura ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe, ku mpamvu ze bwite. 


Avuga ko mpamvu yamuteye kwegura ku mirimo ye, Nyirimana yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko yasezeye ku mpamvu ze bwite, gusa yongeraho ko yabonaga intego ze zitahuraga n’izo Gisagara VC yari ifite.


Ati:

“Yego ni byo namaze gusezera ku gutoza ikipe ya Gisagara Volleyball Club, kandi rwose nasezeye ku mpamvu zanjye bwite, iyo ubonye intego zawe wiyemeje kugeraho no kugeza ku ikipe zihabanye n’izabakoresha bawe urarekura.”


Nyirimana Fidèle yagiye mu ikipe ya Gisagara VC muri Gashyantare 2022 asimbuye Ndahiro Joseph wari umutoza wayo kuva muri 2021, akaba yarayijemo nyuma yo gutandukana n’ikipe ya UTB VC, yari imaze gusenyuka kubera amikoro make yari ashingiye ku ngaruka za Covid-19, bivuze ko yari amaze umwaka n’iminsi micye atoza iyi kipe.


Kuva yagera muri iyi kipe ya Gisagara VC, Nyirimana yayihesheje ibikombe 2 birimo Memorial Rutsindura ndetse na Gisaka Open, hakaniyongeraho kuba yarayifashije kwegukana umwanya wa gatatu muri Afurika mu marushanwa ya Champions League, yabaye umwaka ushize wa 2022.


Ni mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, ikipe ya Gisagara VC yegukanye umwanya wa 3 mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, ryabereye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, nyuma yo gutsindwa n’amakipe nka REG VC na FOREFRONT.

 

Comment / Reply From