Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Umunyamakuru Ishimwe Elysée wa Deepnews yaburiwe irengero

Umunyamakuru Ishimwe Elysée wa Deepnews yaburiwe irengero

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2022, nibwo hamenyekanye amakuru ko umunyamakuru Ishimwe Elysée yaburiwe irengero atwaye n’abantu bataramenyekana ndetse ababibonye bavuze ko ubwoko bw’imodoka yamutwaye yari ifite ibirango (Plaque) by’imodoka za leta by’umwihariko abashinzwe ukutekano.


Amakuru Umusarenews.com yakuye mu nshuti z’uyu munyamakuru za hafi, ni uko mu minsi ishize Ishimwe yari yanditse kuri Twitter ye asaba inzego z’umutekano kumurenganura kuko yari amaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu batazwi ndetse bamubwira ko umunsi umwe bazamwica, ngo kubera inkuru zisebya leta ndetse n‘izangisha abaturage ubuyobozi buriho yagiye yandika mu bihe bitandukanye.

 

Muri uko kuburirwa irengero amakuru atugeraho ahamya ko yari amaze iminsi yandika inkuru zicukumbuye zigaruka cyane ku mibereho y‘abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Uburengerazuba cyane muri ibi bihe bitandukanye umubano w‘u Rwanda na RD Congo utifashe neza.


Umuyobozi w‘ikinyamakuru Deepnews Eric Twahirwa avuga ko ibura ry‘umunyamakuru Elysée ari impamo ndetse ko batangiye kureba uko bafatanyije n‘inzego bireba bamushakisha, dore ko ngo bamaze kubimenyesha urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB ndetse kandi ngo na Polisi ibizi.


Umusarenews.com yamenye aya makuru kuri iki gicamunsi maze ihamagara urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, badutangariza ko ayo makuru ntacyo bayavugaho cyane ko ari bwo bayumvise, mu gihe hari andi makuru dukesha inshuti za Ishimwe, ndetse n’aho yakoraga, bavuga ko bagerageje kwegera inzego z’umutekano ngo babaze aho yaba ari, cyangwa zibafashe kumushaka ariko ntacyo bababwira, usibye ijambo ngo “Mutegereze Kuko natwe ayo makuru ni mashya kuri twe”.


Ishimwe yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu kwezi kwa Nyakanga 2020, aza no kuba umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa begukanye ibihembo bitandukanye muri 2021 mu bijyanye n’inkuru z’ubucukumbuzi ku imibereho myiza y’abaturage.


Mu gihe twateguraga iyi nkuru twaje kuvugana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo bamwe batubwira ko iperereza rigikomeje, ariko nk’uko dusanzwe dukurikirana inkuru zirebana n’ibibazo by’abaturage, tuzakomeza dukurikirane iyi nkuru.


Ibura ry‘abantu ridasobanutse, RIB ivuga ko abantu hari igihe babura ariko bakaboneka kandi ari bazima, gusa ngo rimwe na rimwe hari ababura burundu ariko umubare wabo wo ngo uri hasi.

Comment / Reply From