Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Umuhungu wa Perezida Museveni; Gen Muhoozi Kainerugaba agiye gusezera igisirikare

Umuhungu wa Perezida Museveni; Gen Muhoozi Kainerugaba agiye gusezera igisirikare

Umujyanama mu bya gisirikare akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uyu mwaka azasezera mu gisirikare, bivuze ko yaba agiye kwinjira mu buryo bweruye muri Politiki.


Ni icyemezo yatangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yagize ati:

 

“Nzasezera muri UPDF [Ingabo za Uganda] uyu mwaka.”


Uku gusezera kwa Gen Muhoozi yagutangajwe nyuma y’iminsi asibye ubutumwa buvuga ko ‘Azaba Perezida mu mwaka 2026’, binagaragaza ko uyu mugabo afite inyota yo gusimbura se ku butegetsi; dore ko Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 78, yayoboye Uganda kuva mu 1986.


Ni mu gihe ubusanzwe amategeko yo muri Uganda ntiyemerera umusirikare kujya mu bikorwa bya Politiki, ibintu bihishura ko yasezera mu gisirikare nk’inzira imuganisha kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, dore ko hari n’abahamya ko yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kuko amaze iminsi asura abaturage bo mu bice bitandukanye bya Uganda.

Comment / Reply From