Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Umuherwe Jack Ma wari umaze imyaka itatu atagaragara yongeye kuboneka

Umuherwe Jack Ma wari umaze imyaka itatu atagaragara yongeye kuboneka

Nyuma y'igihe kinini atagaragara aboneka gacye cyane mu ruhame mu myaka itatu ishize, Jack Ma washinze ikigo Alibaba, yabonetse ku ishuri riri i Hangzhou mu Bushinwa, nk’uko amakuru abivuga.


Uyu mugabo w’imyaka 58 ntiyakunze kuboneka kuva yanenga abashinzwe ubukungu bw’Ubushinwa mu 2020, aho yari we muntu ukomeye cyane mu batunze za miliyari mu Bushinwa wari uherutse kubura mu kwibasira guheruka kuri ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga.


Ikinyamakuru cy’ikigo cye Alibaba, cyitwa South China Morning Post kivuga ko aherutse kugaruka mu Bushinwa nyuma y’igihe kirenga umwaka ari mu mahanga, aho kivuga ko yahagaze gato muri Hong Kong ahura n’inshuti ze, kandi ko yasuye Art Basel, iri rikaba ari imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubugeni mu Busuwisi; dore ko ngo yarimo agenda mu bihugu bitandukanye yigira ku ikoranabuhanga mu buhinzi ryabyo, ariko ntikivuga impamvu atigeze agaragara mu ruhame mu myaka ishize, nk’uko BBC yabitangaje.


Ma, wahoze ari umwalimu w’icyongereza, yahuye n’abakozi anasura ibyumba by’amashuri ku ishuri rya Yungu muri Hangzhou, umujyi Alibaba ifitemo icyicaro gikuru; aho yaganiriye ku mpungenge ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) rishobora gutera ku burezi, nk’uko iri shuri ryabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.


Yagize ati:

 

“ChatGPT na tekinoloji bisa ni intangiriro z’ibihe bishya bya AI. Dukwiye gukoresha artificial intelligence mu gukemura ibibazo aho kugenzurwa nayo.”


Ma wigeze kuba umuntu ukize kurusha abandi mu Bushinwa, mu ntangiriro z’uyu mwaka yeguye ku kuba umukuru wa kiriya kigo yashinze gikomeye cyane mu bucuruzi n’ikoranabuhanga, aho ibi bamwe babibonye nk’ikindi kimenyetso ko atacyumvikana n’ishyaka rya Gikomunisti riri ku butegetsi kubera kwamamara cyane kwe no kugira imbaraga nyinshi.


Mu Ukwakira 2020, Jack Ma yabwiye inama y’ishoramari ko banki z’imikorere isanzwe imenyerewe zifite imyumvire nk’iyo kuguriza umuntu amafaranga akaguha ikintu cy’agaciro ukakigurisha mu gihe atabashije kwishyura; ibi byanatumye mu kwezi kwakurikiyeho(Ugushyingo), ikigo cye cyashatse gushyira ku isoko imigabane ya miliyari 26 z'amapawundi, yari kuba ari yo minini cyane ku isi, bihagarikwa ku munota wa nyuma n’abategetsi b’Ubushinwa bavuga ko hari ibibazo bikomeye mu kugenzura iki kigo.


Kuva icyo gihe, byagiye bitangazwa ko Jack Ma yabonetse mu bihugu birimo Espagne, Ubuholandi, Thailand na Australia, ariko mu Ugushyingo 2022, ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko Jack Ma yari amaze amezi atandatu aba i Tokyo mu Buyapani.


Ni mu gihe ubwo uyu Muherwe Jack Ma yahagarikaga kugaragara mu bantu, havuzwe impuha zitandukanye bamwe bavuga ko yaba yarafungiwe ahantu mu nzu, abandi bakavuga ko yaba afunzwe bisanzwe muri gereza.

 

Umuherwe Jack Ma wari umaze imyaka itatu atagaragara yongeye kuboneka

Comment / Reply From