Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y'akababaro ko umuhanzi w'umunyarwanda Burabyo Yvan uzwi cyane ku izina rya Yvan Buravan yitabye Imana azize uburwayi.

 

Yvan Buravan w'imyaka 27, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ziganjemo iz'urukundo, yitabye Imana azize Kanseri y'urwagashya(pancreatic cancer?, aho yarimo kwivuriza mu gihugu cy'Ubuhinde, nk'uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe hanze n'abasanzwe bakurikirana inyungu ze mu muziki.

 

Ni nyuma y'aho yari amaze iminsi arwaye iyi ndwara, ndetse yagerageje kwivuriza mu Rwanda, muri Kenya ndetse no mu Buhinde aho yaguye akurikiranwa n'abaganga.

 

Ni mu gihe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi batandukanye bazwi mu myidagaduro nyarwanda, bagaraje ko bababajwe cyane n'urupfu rw'uyu musore wari ukiri muto, banamwifuriza iruhuko ridashira.

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Comment / Reply From