Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye

Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye

Ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura mu Karere ka Nyagatare, ubuyobozi bw’aka karere bwagaragaje umusaruro wagezweho urimo kugemura litiro zirenga miliyoni 22 z’amata, n’intego bwihaye mu rwego rwo kuwongera.

Ni umunsi wizihijwe ku wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022, aho ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare wizihirijwe mu Murenge wa Kiyombe, aho abawutuye bifatanyije na Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Bwana Wilson Kabagamba, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Gasana Stephen.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Umuganura, nk’ibirori byo kwishimira ibyeze mu Karere ka Nyagatare, Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Bwana Wilson Kabagamba, yavuze ko Umuganura ari isoko y'ubumwe nk'abanyarwanda, ari nazo mbaraga zabo, ndetse n’intsinzi.

Ati: “Iyo twunze ubumwe ni bwo twishakamo ibisubizo tukanatera imbere. Ubwo twibukijwe kwigira, duharanire ko n'aho bitaratungana dushyira hamwe kugira ngo tubashe kubikemura.”

Yakomeje avuga ko nk'Inama Njyanama, bifuza kumva no gukemura ibibazo abaturage bafite ndetse n'ibikorwa by'iterambere bikagera hose, anabibutsa ko bafatanyije bazagera ku byo bifuza; asoza abashimira ko baje kwifatanya mu kwizihiza umuganura, anabasaba ko iyo gahunda yakomeza n'aho batuye, baganuza abaturanyi.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen, yavuze ko Umuganura ari umuco w’abanyarwanda aho abayobora n’abayoborwa bahura bakishimira ibyagezweho ndetse bakanahamya ingamba, ashimira abaturage b’Akarere ka Nyagatare ku bikorwa byo kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’Igihugu bakoze mu mwaka wa 2021-2022.

Meya Gasana yakomeje avuga ko muri uyu mwaka Akarere kihaye intego yo gufata neza ubutaka no kurwanya isuri, kongera imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bugezweho hakoreshwa inyongeramusaruro n'ikoranabuhanga, gutera ibiti birimo n'iby'imbuto ziribwa, ndetse no kongerera agaciro umusaruro.

Muri uyu mwaka, amata yagemuwe ku makusanyirizo ni litiro 22,444,201 naho ku bihingwa byatoranyijwe heze toni 145,858 z'ibigori, toni 42,581 z'ibishyimbo, toni 15,314 z'umuceri, toni 657 za soya, toni 3771 z'imyumbati, hanera kandi toni 210.5 z'ikawa, toni 183 z'urusenda, toni 347 z'imiteja na toni 2,886 z'imbuto ziribwa.

Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye
Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye
Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye
Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye
Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye
Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye
Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye
Umuganura 2022: Menya umusaruro weze mu Karere ka Nyagatare n’intego kihaye

Comment / Reply From