Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Ubwanikiro bw’ibigori bwongeye kugwira abantu bamwe bajyanwa mu Bitaro

Ubwanikiro bw’ibigori bwongeye kugwira abantu bamwe bajyanwa mu Bitaro

Nyuma y’impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori yahitanye abantu 11 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere Ngoma naho habereye indi ikomerekeramo abantu, ndetse bamwe bajyanwa kwa muganga.


Ni impanuka yabaye ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, ibera mu Kagari ka Ntovi, umudugudu wa Ntovi, mu Murenge wa Rukumbeli, gusa ku bw’amahirwe ntihagira abahasiga ubuzima.


Uwahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko bamwe mu bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori bajyanywe mu bitaro Bikuru bya Kibungo, abandi ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli.


Mugabo Daniel uyobora Umurenge wa Rukumbeli yavuze ko ubu kwa muganga hariyo abantu 4, bari kwitabwaho, anavuga ko na bo barimo koroherwa.


Ni mu gihe Nkuriza Michel uyobora Ikigo Nderabuzima cya Rukumbeli yatangaje ko abagwiriwe n’ubwanikiro bari 20, babiri boherezwa ku Bitaro by’i Kibungo, abandi babiri bari ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli, ariko na bo ngo bari hafi gusezererwa, 16 bo bahise bajya mu ngo zabo; aho ngo babanje kugira ikibazo cy’ihungabana, ariko urebye nta kindi kibazo bafite.


Iyi mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori ije nyuma y’indi yabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi, aho ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 11, abandi barakomereka.

 

Comment / Reply From