Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Tchad: Urupfu rwa Perezida rwafungishije burundu abarenga 400

Tchad: Urupfu rwa Perezida rwafungishije burundu abarenga 400

Urukiko rwo mu gihugu cya Tchad rwahanishije igifungo cya burundu abantu 441, ni nyuma yo kubahamya uruhare mu rupfu rwa Idriss Deby wahoze ayobora iki gihugu.


Idriss Deby yiciwe ku rugamba muri Mata 2021 ubwo yari yagiye kurwanya inyeshyamba zari zisumbirije ubutegetsi bwe.

 

Ubusanzwe haregwaga abantu 465 ariko bamwe bagizwe abere kubera kubura ibimenyetso bibahamya icyaha, mu gihe abahanwe ari inyeshyamba z’umutwe Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad (FACT) urwanya ubutegetsi muri icyo gihugu; barimo n’uwari Umuyobozi w’uwo mutwe, Mahamat Mahadi nk’uko The East African yabitangaje.

 

Umuvugizi w’umutwe FACT, Adoum Chouwimi, yanenze imikirize y’urwo rubanza, avuga ko habayemo inenge nyinshi bityo nta gaciro baha imyanzuro yafatiwemo.Idriss Deby wari ufite imyaka 68, yishwe amaze imyaka 31 ayobora Tchad dore ko yatangiye kuyobora icyo gihugu mu 1990, akaba yariciwe mu majyaruguru y’igihugu mu mirwano yari ihanganishije ingabo za Leta na FACT, ni mu gihe yasimbuwe ku butegetsi n’umuhungu we Mahamat Idriss Deby.

 

Comment / Reply From