Dark Mode
  • Tuesday, 19 March 2024

Tanzania: Hamenyekanye indwara yishe abantu i Bukoba ifite inkomoko muri Uganda

Tanzania: Hamenyekanye indwara yishe abantu i Bukoba ifite inkomoko muri Uganda

Abayobozi mu gihugu cya Tanzania batangaje ko indwara yari yayoberanye yishe abantu batanu mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu ari virusi ya Marburg, ikaba ari ubwa mbere ivuzweyo, mu gihe ifite inkomoko-muzi muri Uganda.


Minisitiri w’ubuzima Ummy Mwalimu yavuze ko abantu 160 barimo gukurikiranwa kandi leta yafashe ingamba z’ubugenzuzi mu duce ivugwamo, mu gihe nta bandi barwayi baratangazwa hanze y’Akarere ka Bukoba mu ntara ya Kagera.


Minisitiri Mwalimu yavuze ko iyi ndwara ishobora gukumirwa agira ati:

“Tuzi umurwayi wa mbere aho yabonetse, kandi twakoze ku buryo abagize umuryango we bose bakurikiranwa harimo n’abamuvuye. Ndasaba buri wese gufata ingamba.”


Mu cyumweru gushize ubwo iyi ndwara yadukaga Tanzania yatangaje ko ari indwara itazwi kandi ishobora kuba yandura, ndetse ibipimo by’abanduye byoherezwa kuri laboratoire y’igihugu ngo bisuzumwe, ari nabyo Minisitiri Mwalimu yahereyeho ko babisanzemo virusi ya Marburg.


Umuyobozi w’Ikigo cy’umuryango w’Ubumwe bwa Africa cyo kurwanya indwara z’ibyorezo Dr Ahmed Ogwell, yatangaje ko bahise bohereza itsinda gufatanya na Tanzania kurwanya ibyago by’ikwirakwira ry’iyi virusi.
Ni mu gihe bishwe n’iyi ndwara harimo umuganga wagize ibimenyetso birimo guhinda umuriro, kuruka, kuva amaraso ahafunguye ku mubiri no kunanirwa kw’impyiko.

 

Marburg ni ndwara ki?

Ni virusi yegeranye cyane n’iya Ebola, nk’uko ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi ribivuga, aho ngo yatangiye kuboneka igihe abantu 31 bayanduye nyuma y’icyumweru bagapfa mu 1967 muri Marburg na Frankfurt mu Budage no muri Belgrade muri Serbia, aho ngo basanze yarahazanywe n’inkende zinjijwe mu Budage zivuye muri Uganda; ariko ngo kuva icyo gihe, iyi virus yagiye ica no mu zindi nyamaswa hanyuma no mu bantu.


Yandura iciye ku bantu bamaze igihe kinini mu buvumo no mu binogo bicukurwamo ubutare bisanzwe bituwemo n’uducurama, ikaba ari bwo bwa mbere ibonetse muri Tanzania, gusa ariko hari ibindi bihugu bya Afurika yigeze kubonekamo nka DR Congo, Kenya, Angola, Afurika y’Epfo, Uganda, Zimbabwe na Ghana.


Mu 2005 iyi virusi yahitanye abantu barenga 300 muri Angola, ariko i Burayi, yishe abatarenze 10 mu myaka 40 ishize hamwe n’undi umwe muri Amerika, aho yari yaravuye mu buvumo muri Uganda; ni mu gihe imibare ya OMS/WHO igaragaza aho yabonetse bikomeye ari mu mwaka wa 2017 muri Uganda, aho abantu batatu aribo banduye bose baranapfa muri 2012 nabwo muri Uganda 15 banduye hapfa bane, 2005 muri Angola handura 374 maze hapfamo 329, mu 1998-2000 muri DR Congo handuye 154 biangira 128 bapfuye, ndetse no mu 1967 mu Budage handuye 29 hapfamo barindwi.

 

Uwanduye virusi ya Marburg afatwa ate?

Iyi virusi itungura umubiri ikawushegesha, ikaba irangwa n’ibimenyetso birimo Guhinda umuriro, Kuribwa umutwe, Kubabara ingingo; mu gihe nyuma y’iminsi itatu, akenshi hakurikiraho Gucibwamo, Kuruka, Kuva amaraso no Kuribwa cyane mu nda.

 

OMS ivuga ko:

"Kuri uru rugero, abantu babona umuntu yanduye nk‘umuzimu, amaso agatukura, isura igahinduka, agacika inkokora cyane”.


Abantu benshi bahita batangira kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, bagapfa mu gihe cy’iminsi icyenda kuva batangiye kurwara, kubera gutakaza amaraso menshi no gushengabara, dore ko ngo ugereranije, iyi virusi yica icya kabiri cy’abayanduye, nk’uko OMS ibivuga, ariko aho byari bikomeye cyane ni aho yishe hafi 90% by’abanduye.
Uko virusi ya Marburg yandura

 

Uducurama two mu bwoko bwa 'Fruit Bat' akenshi nitwo tuba tubitse iyi virusi, hakaza inkende zo muri Afurika ndetse n’ingurube nazo zishobora kugendana iyi virusi, mu gihe mu bantu ikwirakwira iciye mu matembabuzi y’uruhu no gukora ku byandujwe iyi virusi, yewe n’ubwo abayirwaye baba bamaze kuyikira, amaraso yabo cyangwa intanga bishobora kwanduza abandi nyuma y’amezi atari macye.

 

Virusi ya Marburg ivurwa ite?

Nta rukingo rwihariye cyangwa imiti yihariye biraboneka, ariko ibintu bitari bike biva mu maraso, imiti hamwe n’ubuvuzi bwo kongererera ingufu umubiri (immunothérapie) birakora, nk’uko OMS ibivuga, mu gihe kandi abaganga bashobora kugabanya ubukana bwayo mu guha abarwayi ibintu byinshi byo kunywa no gusubizamo amaraso uwayatakaje.

 

Uko virusi ya Marburg ishobora kurwanywa

Ishyirahamwe mpuzamahanga riteza imbere inkingo, Gavi, risaba ko abantu bakwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mw’ishyamba, gukorakora ingurube zo mu turere twadutsemo iyo ndwara, nk’uko OMS ibivuga, ni mu gihe kandi abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina yabo bagomba gukoresha agakingirizo igihe cy’umwaka kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe incuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite; ndetse abashyingura abaishwe nayo bakirinda gukorakora umurambo.

 

Tanzania: Hamenyekanye indwara yishe abantu i Bukoba ifite inkomoko muri Uganda
Tanzania: Hamenyekanye indwara yishe abantu i Bukoba ifite inkomoko muri Uganda

Comment / Reply From