Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Taekwondo: ‘The Korean Ambassador’s Cup 2023’ mu isura y’imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda na Korea

Taekwondo: ‘The Korean Ambassador’s Cup 2023’ mu isura y’imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda na Korea

Ku wa Gatandatu tariki 3 no ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, i Kigali hateganijwe imikino ngarukamwaka ya Taekwondo izwi nka ‘The Korean Ambassador’s Cup’, gusa kuri iyi nshuro izaba ifite umwihariko kuko yahujwe n’ibirori byo kwizihiza imyaka 60 y’umubano hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Korea y’epfo; aho kwirebera ibi byose ari ubuntu, ariko bigasaba kubanza kwiyandikisha.


Ni imikino izaba ikinwa ku nshuro ya 10, ikazabera muri BK Arena aho izaba ifite umwihariko w’imyiyereko izwi muri Taekwondo nka Kukkiwon, ikazakorwa n’ikipe y’abantu 20 b’inzobere muri yo baturutse mu gihugu cya Korea y’epfo, mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’ibihugu byombi; ni mu birori byo gufungura bizaba Gatandatu tariki 3 saa munani no mu byo gusoza bizaba ku Cyumweru tariki 4 saa Cyenda, ku masaha yo ku manywa.


Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Mbonigaba Boniface, avuga ko umubano w’u Rwanda Korea y’epfo bawugiriyemo amahirwe.


Ati:

 

“Uyu mubano twawugiriyemo amahirwe nk’abanyarwanda, kuko imibanire myiza y’ibihugu byombi yagize umumaro by’umwihariko nka Taekwondo byatumye urwego rwacu rwihuta gutera imbere, kandi n’aho tubona umukino wacu mu myaka iri imbere ni heza cyane; kuko iyo urebye imyaka 13 federasiyo ibayeho yageze kuri byinshi bigaragara, ni binini cyane biruta imyaka dufite. Ndashishikariza urubyiruko rufite impano kwitabira umukino wa Taekwondo kuko amarembo afunguye.”


Mbonigaba yakomeje avuga ko kwinjira muri iyi mikino izajya itangira saa tatu za mu gitondo, ndetse no mu birori byo kwishimira imyaka 60 y’ubucuti hagati y’u Rwanda na Korea ari ubuntu ku banyarwanda n’abaturarwanda bose, kuko Ambasade nk’umuterankunga w’irushanwa n’ibirori yishyuye byose; gusa ariko bakaba basabwa kwiyandikisha banyuze kuri link: premierevents.rw/TKD ku bakoresha telefoni zikoresha interineti, cyangwa gukanda *889*887755# ku bakoresha telefoni zisanzwe ubundi bagakurikiza amabwiriza.


Ni mu gihe Mrs Son Hyewon, ushinzwe umubano mpuzamahanga muri Ambasade ya Korea y’epfo mu Rwanda, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bufatanye mu byiciro bitandukanye nko mu burezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi; agaruka by’umwihariko ku hazaza ha Taekwondo agira ati:

 

“U Rwanda ni kimwe mu bihugu Kukkiwon yoherezamo abarimu ba Taekwondo[masters] muri Afurika, n’ubu mu Rwanda hari umwarimu w’inzobere ukorana na federasiyo ya Taekwondo kandi uyu mwaka twatangiye kugeza Taekwondo hanze ya Kigali, nabyo bizafasha guteza imbere Taekwondo.”


Yakomeje avuga kandi ko rimwe na rimwe hari abakorerabushake bava muri Korea bagatanga ibikoresho byifashishwa muri uyu mukino; kimwe n’irushanwa ngarukamwaka rya ‘The Korean Ambassador’s Cup’ rifasha abakinnyi gukora amarushanwa menshi, bityo bikabongerera ubunararibonye.


Ni bande bazitabira ‘The Korean Ambassador’s Cup 2023’


Uretse abanya-Korea y’epfo 20 baziyerekana muri Kukkiwon, biteganijwe ko irushanwa nyir’izina rizitabirwa n’abakinnyi 250 baturuka mu makipe 23 yo mu Rwanda n’andi makipe 7 azaturuka mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba birimo Kenya, u Burundi, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo na Uganda.


Ni mu gihe abakinnyi bazaba bari mu gice cy’ingimbi n’abangavu(juniors kuva ku myaka 15 kugera kuri 17) bibumbiye mu byiciro 20 harimo icumi by’abakobwa n’icumi by’abahungu, hakaza igice cy’abakuze(imyaka 18 kuzamura) bari mu byiciro 16 ni ukuvuga umunani mu bahungu n’umunani mu bakobwa, ndetse n’igice cy’abafite ubumuga(Para-Taekwondo) bazaba bari mu byiciro bine, na cyane ko atari benshi bayitabira.

 

Taekwondo: ‘The Korean Ambassador’s Cup 2023’ mu isura y’imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda na Korea
Taekwondo: ‘The Korean Ambassador’s Cup 2023’ mu isura y’imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda na Korea
Taekwondo: ‘The Korean Ambassador’s Cup 2023’ mu isura y’imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda na Korea

Comment / Reply From