Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Rwanda: Abasenateri basabye ko abafite aho bahurira n’uburezi bakwita ku kibazo cy’abana bata ishuri

Rwanda: Abasenateri basabye ko abafite aho bahurira n’uburezi bakwita ku kibazo cy’abana bata ishuri

Sena yasabye ko hakemurwa mu buryo bwihutirwa ibibazo bigituma abana bava mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko bigaragara ko imibare y’abata ishuri ikomeje kwiyongera.


Ibi Abasenateri babigarutseho bashingiye ku bikubiye muri Raporo ya komisiyo ya Sena y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagejeje ku nteko rusanjye ya Sena.


Iyi Komisiyo yagaragaje ko hari ibibazo byagaragaye mu bugenzuzi bwakozwe niyi Komisiyo ya Sena bishamikiye kuri iki kibazo cyo guta ishuri, harimo abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batsindwa bakanga gusibira, abangavu baterwa inda ndetse n’amakimbirane mu miryango abagiraho ingaruka bikabaviramo guta ishuri.


Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Umuhire Adrie avuga ko babona hari ibyakorwa mu gushakira umuti iki kibazo.


Ati:

“Ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe uburezi kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Umudugudu kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu, bakwiye gukora ubukangurambaga mu babyeyi ndetse bakaganiriza abana bataye amashuri kugira ngo bagaruke bige.”


Senateri Umuhire atanga inama avuga ko hari uburyo ubuyobozi bwo ku rwego rw’ibanze rwashyiramo imbaraga bakigisha abo bana n’imiryango yabo bakagaruka mu ishuri, ibi bikajyana no gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana abana bataye ishuri by’umwihariko abarangije amashuri abanza ndetse n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.


Ikindi cyakorwa ngo ni ugukurikirana uburere n’uburezi bw’abana bava mu miryango irimo amakimbirane ku buryo ibibazo byo mu muryango wabo bitabagiraho ingaruka zo kuva mu ishuri.


Ni mu gihe bamwe mu barezi bemeza ko guta ishuri ku bana bituruka ku mpamvu nyinshi ariko bagasanga zikomoka mu miryango yabo, ababyeyi nabo bakemera uruhare rwabo mu kuba abana babo bata ishuri, kuko akenshi usanga uburere bw’umwana bupfira mu muryango akomokamo, dore ko ari ho umwana akura uburere buhamye iyo ahaburiye iby’ibanze birimo umutekano, kubona ibikoresho byo kwiga, kwivuza, kurya no kwambara biri mu bimutera kwanga ishuri; bityo uruhare rw’imiryango narwo ari ngombwa muri iki kibazo kugira ngo gicike burundu.


Imibare igaragaza ko mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera ku 9.5 % mu 2020/2021, ni mu gihe umubare munini w’abata ishuri mu mashuri abanza ari abahungu bari ku kigero cya 11.3%, naho mu mashuri yisumbuye abakobwa nibo benshi bata ishuri ku kigero cya 11.1%.

Comment / Reply From