Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Rwamagana: Kwesa imihigo bigeze ku gipimo cya 95%, abagize Njyanama bakoze udushya

Rwamagana: Kwesa imihigo bigeze ku gipimo cya 95%, abagize Njyanama bakoze udushya

Mu gihe imihigo y’Akarere ka Rwamagana y’umwaka wa 2022/2023 igeze ku kigero cya 95.4% yeswa, Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere yashimye Abajyanama ku mikoranire n’ibyo biyemeza ubwabo, mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga nk’umufatanyabikorwa mu bimukorerwa.


Ibi biravugwa i Rwamagana mu gihe guhera tariki 18 kugeza tariki 20 Gicurasi 2023, abagize Inama Njyanama bari muri gahunda bise ‘Njyanama mu baturage’ ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umuturage mu iterambere no mu bimukorerwa”; hagamijwe gukurikirana ibikorwa bikorerwa abaturage no kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo 2022/2023 rigeze, aho bakira bakanakemura ibibazo by’abaturage, ibidakemutse bigakorerwa ubuvugizi.


Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, akaba n’umwe mu Bajyanama 17 b’Akarere, Radjab Mbonyumuvunyi, avuga ko igikorwa nk’iki cya ‘Nyanama mu baturage’ gisanzwe kibaho muri aka Karere, kandi ko gifasha cyane mu kwegera abaturage harebwa ibyo Leta n’abandi bafatanyabikorwa, aho babihuriza mu ntego bihaye igira iti: ‘Inkeramihigo za Rwamagana: “Tujyanemo Tugumanemo”; dore ko kuri ubu umuturage w’I Rwamagana atakiri umugenerwabikorwa nk’uko byahoze, ahubwo nawe ari umufatanyabikorwa mu bimukorerwa.


Ni mu gihe Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Dr Rangira Lambert, avuga ko i Rwamagana bafite umwihariko wo gukorera hamwe nk’itsinda kandi ko bakora neza, ashimira Abajyanama bagenzi be ko ibyo bemeranijwe bikorwa kandi ku gihe, bityo bigafasha mu kwesa imihigo.


Dr Rangira ati:

 

“Hari ibyo nabonye nka innovations (udushya) twakoze kuko Akarere ka Rwamagana ntabwo tuba ku karwa, hari abo muganira ukumva uko kuzuzanya, imikoranire ntabwo bihari; njye rero mbifata nk’ikintu kidufasha kugira ngo ibikorwa byose dushyire hamwe dutange support(ubufasha) yacu kuri Komite nyobozi.”


Avuga ku bufasha bw’umwihariko ku baturage nk’Abajyanama, Dr Rangira ati:

 

“Natwe dutanga support (ubufasha) mu bikorwa bikenewe by’Akarere. Umwaka ushize twatanze inka mu Murenge wa Musha, cyari igikorwa cy’Abajyanama b’Akarere ku giti cyabo kidafite aho gihuriye n’imihigo. Uyu mwaka nabwo dufite ikindi gikorwa kijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, aho tuzubakira abantu badafite ubwiherero n’inzu zo kubamo; bikazarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari bitarenze 30 z’ukwa Gatandatu(Kamena) kuko imyiteguro yabyo igeze kure.”


Mu mwaka wa 2022/2023, Akarere ka Rwamagana kahize imihigo 107 iri mu byiciro bitatu, ni ukuvuga 28 ijyanye n’Ubukungu aho kuri ubu igeze kuri 95.3% yeswa, hakaba 58 ijyanye n’Imibereho myiza y’abaturage igeze kuri 94.7% yeswa, ndetse n’imihigo 21 ijyanye n’Imiyoborere myiza, ikaba yo igeze kuri 97.4%, aho ijanisha rusange rigaragaza ko igeze kuri 95.4% yeswa.


Ni mu gihe mu mihigo batarabasha kugeraho ijana ku ijana ingana na 4.% harimo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagateganya ko uzaba wesejwe bitarenze tariki 10 Kamena, hakaba gusarura Toni 650 za Kawa kuko ari bwo zigitangira gusarurwa, hakaza uwo kubaka uburyamo muri TVT ya Rubona ugeze ku 10% kuko uri mu byiciro, kubaka Urwibutso rwa Mwurire narwo ruzubukwa mu byiciro, ndetse n’isoko rya Rwamagana naryo ubu ryatangiye kubakwa kandi rinafite ingengo y’imari, kimwe n’imihanda irimo kubakwa izarangira mu gihe cya vuba cyane.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Rwamagana: Kwesa imihigo bigeze ku gipimo cya 95%, abagize Njyanama bakoze udushya
Rwamagana: Kwesa imihigo bigeze ku gipimo cya 95%, abagize Njyanama bakoze udushya
Rwamagana: Kwesa imihigo bigeze ku gipimo cya 95%, abagize Njyanama bakoze udushya
Rwamagana: Kwesa imihigo bigeze ku gipimo cya 95%, abagize Njyanama bakoze udushya

Comment / Reply From