Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Rwamagana-Karenge: Abarangije mu Ishuri ry’umuryango basabwe kudasubira inyuma

Rwamagana-Karenge: Abarangije mu Ishuri ry’umuryango basabwe kudasubira inyuma

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Umutoni Jeanne, yifatanije n'abaturage b'Umurenge wa Karenge mu muhango wo gusoza icyiciro cy'abasoje amasomo y'Ishuri ry'Umuryango no gutangiza ikindi cyiciro, abasaba kudasubira inyuma.


Abarangije amasomo y'Ishuri ry'Umuryango mu Murenge wa Karenge bashima gahunda yo kubaherekeza mu rugendo rwo kuva mu makimbirane yari mu ngo zabo; aho imiryango 7 yarangije aya masomo yasinye Imihigo yo kubaka umuryango utekanye, ushoboye kandi uteye imbere.


Niragire Claude washakanye na Nyiransabimana Ruth ariko nyuma bakaza kugirana amakimbirane ari na yo mpamvu bayobotse Ishuri ry'Umuryango, bavuga ko nyuma y'amasomo bahawe n'Inshuti z'Umuryango, Niragire Claude atagihohotera umugore we ndetse yishimira iterambere barimo kugeraho nyuma yo kuva mu makimbirane, kandi ngo biteze no gutera imbere birushijeho.


Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Umutoni Jeanne, wari wifatanije n’aba baturage ba Karenge, yashimiye Inshuti z'Umuryango, abafatanyabikorwa n'ingo zibanye neza zigishije mu Ishuri ry'Umuryango ku ruhare rwabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane, asaba imiryango yarangije amasomo yabo n'iy'abasezeranye kubana, kudasubira inyuma no guharanira kugira umuryango utekanye kandi ushoboye.


Ni mu gihe iyi miryango iba izaherekezwa mu gihe cy’amezi atandatu, yasabwe kwishyira hamwe ikora isibo yitwa ‘Amahoro’, bagakora amatsinda yo gukorera hamwe bakagurizanya, bkazafasha mu kuba abagira ikibazo bagenzi be biganye babagira inama, gusa ariko hanagize umuryango ugaragaza ko utishoboye wafashwa mu kwiteza imbere, nk'uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Ntwali Emmanuel yabitangarije Umusarenews ku murongo wa telefoni.

 

Imibare yaturutse ku Karere ka Rwamagana yagaragazaga ko ingo zifite amakimbirane ari imiryango 522, aho Umurenge wa Karenge wari ufite imiryango 138 ni ukuvuga ko ari 36%, ibi ari nabyo byatumye uyu ushyira ingufu mu Ishuri ry’umuryango, ni mu rwego rwo kwishakamo igisubizo.

 

Rwamagana-Karenge: Abarangije mu Ishuri ry’umuryango basabwe kudasubira inyuma
Rwamagana-Karenge: Abarangije mu Ishuri ry’umuryango basabwe kudasubira inyuma
Rwamagana-Karenge: Abarangije mu Ishuri ry’umuryango basabwe kudasubira inyuma
Rwamagana-Karenge: Abarangije mu Ishuri ry’umuryango basabwe kudasubira inyuma

Comment / Reply From