Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Rwamagana: Bamporiki asanga nta ‘Genda uzagaruke’ muri serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga

Rwamagana: Bamporiki asanga nta ‘Genda uzagaruke’ muri serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga

Abatuye i Rwamagana barishimira serivisi barimo guhabwa z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga barimo guhabwa, ubuyobozi bugaruka ku mpamvu iki gikorwa kibera ku Muyumbu, bunabasaba kwitabira izi serivisi muri iki gihe cy’iminsi icumi bashyiriweho.


Ibi biravugwa mu Karere ka Rwamagana, mu gihe batangizaga icyumweru cyahariwe gutanga serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga kizamara iminsi icumi, igikorwa kirimo kubera mu Murenge wa Muyumbu, aho byatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023, bikaba biteganijwe ko bizasozwa ku wa Gatanu tariki 17 Weurwe 2023.


Uwitwa Bamporiki Simon, atuye mu Murenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Rubona, yishimira kuba begerejwe izi serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga, akavuga ubu nta cyitwa ‘genda uzagaruke’ bazongera guhura nacyo.


Ati:

“Iyi serivisi ni nziza pe; ubushize hari ibyo nakoraga byo guhererekanya ubutaka[mutation] ndetse no kuzungura, ariko iminsi itatu yonyine byabaga byakemutse watashye; hano nta ‘genda uzagaruke’ ikihaba. Ni ibintu byoroshye cyane mbere washoboraga no kugira ibyangombwa, imvura yagwa bigacika ukaba wanabijugunya, ariko ubu ni ikoranabuhanga turimo kugana heza.”


Bamporiki kandi avuga ko mu nyungu bazakuramo nk’abaturage ari uko izi serivisi zitakinyura mu nzira ndende zibatinza, kuko ubu byihuta ntawe ugisiragira, akanavuga ko ubu bidashobora kubura kuko wabibonera ku ikoranabuhanga.


Ni mu gihe Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madamu Nyirabihogo Jeanne, wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko impamvu iki gikorwa kirimo kubera ku Muyumbu, ari uko hari dosiye nyinshi.


Ati:

“Hano ku Muyumbu niho hari site z’imiturire, hakaba n’izindi site ziri Nyakariro aho bita Gishore, bigatuma serivisi dutanga ari abaturage baturuka hano. Twahisemo rero kubegera kuko baje ku Karere hababera kure; ntabwo rero ari uko hari ibibazo bidasanzwe, ahubwo ni uko ari bo basaba izi serivisi ari benshi niyo mpamvu twifuje kubegera.”


Yakomeje asaba abaturage kwitabira iki gikorwa bitabira iyi minsi icumi baba barahawe, kugira ngo barebe ko ibirarane by’amadosiye bafite, abavuga ko dosiye zabo zatinze byihutishwe kuko muri iyi minsi baba bafite ubufasha bw’abandi bakozi baza kubaha umusanzu wo gutanga iyi serivisi ari nziza kandi yihuye.


Visi Meya Nyirabihogo kandi yavuze ko umwihariko w’uyu mwaka ari uko uburyo umuturage adahabwa icyangombwa cy’ubutakamu mpapuro, ahubwo gihita kibikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.


Ati:

“Hari system [uburyo] y’ikoranabuhanga, ubu ngubu umuntu ntabwo agihabwa icyangombwa; umuturage azana dosiye ye akayitanga tukayikora, aho ari akabasha kubona cya cyangombwa cye, yabishaka akagisohora mu ikoranabuhanga[imprimer], cyangwa agakomeza kukibika mu ikoranabuhanga. Uyu mwaka rero bizadufasha gukora amadosiye menshi kandi byihuse, ibi rero ni igisubizo haba ari kuri twebwe ndetse no ku baturage.”


Kuva tariki 05 Mutarama uyu mwaka wa 2023 ubwo hatangiraga gukorwa icyangombwa cy’ikoranabuhanga cy’ubutaka mu Rwanda, mu Karere ka Rwamagana hakozwe ibyangombwa birenga 2500 muri Mutarama, mu gihe muri Gashyantare bakoze byinshi kurushaho, n’ubwo batarabona raporo y’ibyakozwe byose, ni mu gihe kandi guhera kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023, bamaze kwakira dosiye zisaba serivisi zigera kuri 200, aho 80 zasabwe ku munsi wa mbere zamaze gusubizwa aho abantu 72 babonye ibyangombwa, 8 bakaba batarabibona kuko batujuje ibisabwa, nk’uko Theogene Gahonzire uyobora Ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka mu Karere ka Rwamagana yabitangaje.

Rwamagana: Bamporiki asanga nta ‘Genda uzagaruke’ muri serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga
Rwamagana: Bamporiki asanga nta ‘Genda uzagaruke’ muri serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga
Rwamagana: Bamporiki asanga nta ‘Genda uzagaruke’ muri serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga
Rwamagana: Bamporiki asanga nta ‘Genda uzagaruke’ muri serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga
Rwamagana: Bamporiki asanga nta ‘Genda uzagaruke’ muri serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka by’ikoranabuhanga

Comment / Reply From