Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Rwamagana: ‘Impamba y’umwana' irimo kuba igisubizo ku bana bataga ishuri

Rwamagana: ‘Impamba y’umwana' irimo kuba igisubizo ku bana bataga ishuri

Gahunda yiswe ‘Impamba y’umwana’ irimo kuba igisubizo ku kibazo cy’abana bataga ishuri mu Karere ka Rwamagana, aho benshi bataga ishuri bitwaje kubura amafunguro, ariko kugeza ubu imibare igaragaza ko barimo kwitabira kugaruka mu ishuri aho Leta ishyiriyeho ko buri mwana wese agomba kurira ku ishuri.

Nyuma yo kubona ko hari ababyeyi batishoboye, bityo bigatuma batabona amafaranga yo kwishyurira abana babo ngo bajye bafatira ifunguro ku mashuri bigaho, hatekerejwe gahunda yiswe ‘Impamba y’umwana, ishema ry'umubyeyi’, aho umubyeyi ashobora gutanga nibura ibyo ahinga kugira ngo umwana we afatire ifunguro ku ishuri kimwe n’abandi.

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, hasozwaga ubukangurambaga bwahariwe iyi gahunda mu Karere ka Rwamagana, igikorwa cyabereye ku rwego rw’Akarere mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rusisiro(G.S Rusisiro), ruherereye mu Murenge wa Musha, cyitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage, Madamu Umutoni Jeanne, Umukozi wa Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri y'inshuke, Bwana Mabano Gervais, Uhagarariye ingabo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Bwana Ragasana Jean Claude, Abayobozi b'ibigo by'amashuri bikorera muri uyu Murenge, ndetse n'abana n’ababyeyi b'iri shuri,  aba banavuze ko kuba bafatira ifunguro ku ishuri byabafashije kwiga neza, ndetse binatanga umwanya wo gukora indi mirimo.

Abayobozi b’abanyeshuri(Doyen na Doyenne) bo kuri GS Rusisiro bavuga ko gufatira ifunguro ku ishuri byatumye buri bana bigana mu kigo bo mu byiciro bitandukanye babasha kuza kwiga, ikindi ngo iyi mpamba y’umwana yatumye igihe bataga mu nzira bajya kurya iwabo mu ngo kigabanuka, bityo iyo bamaze gufungura bose basubirira mu ishuri icyarimwe ntihagire abakererwa, bagakurikira amasomo yabo nta kibazo.

Mukaruzima Gerturde na Nsengimana Kassim ni ababyeyi barerera muri iki kigo cya GS Rusisiro, bakaba batuye mu Murenge wa Musha, Akagari ka Musha, Umudugudu wa Kadasumbwa, bavuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ari nziza cyane, kuko mbere byabagoraga.

Mukaruzima ati:

“Byari bigoranye, hari nk’igihe abana bazaga saa sita kandi bari busubire kwiga, rimwe na rimwe bagasanga mu rugo tutarateka twabibuze tuvuga tuti turatekera rimwe, cyangwa se wanakerewe uvuye mu murima cyangwa wagiye no gushakisha, ubwo umwana agasubira ku ishuri atariye hakaba n’uwanga ntasubireyo, agahita agumaho yewe hakaba n’uryanga burundu, byari ibibazo. Ariko ubu guhera mu wa kabiri bose nta mwana utaha barira ku ishuri bagakomeza amasomo.”

Bombi bahuriza ku kuba iyi gahunda ibafasha cyane kuko bajya mu mirimo yabo, bakirwa bakora ibindi biteza umuryango imbere badahangayitse ngo abana baraza kurya iki ku manywa, basoza bagira inama ababyeyi bagenzi babo ko abatarishyurira abana amafaranga cyangwa ngo batange impamba y’umwana babikora vuba, kuko bifasha umwana mu myigire ye, kandi ko nabo baba bakwiye kubigiramo uruhare, dore ko mu byo bashimira ubuyobozi bwa GS Rusisiro harimo kuba iyo ubegereye ukabereka uburyo uzishyuramo ayo mafaranga cyangwa uzatangamo ibyo uhinga bakumva, aho ngo niyo wazana ikilo cyangwa ingemeri y’ibishyimbo bakwakira.

Ubuyobozi buvuga iki kuri iyi gahunda ahamaze gukusanywa ibiribwa bifite agaciro gasaga Miliyoni 5 z’u Rwanda?

Umuyobozi wa GS Rusisiro, Bwana Nkerabigwi Laurent avuga ko iri shuri rigizwe n’icyiciro cy’inshuke, amashuri abanza n’ayisumbuye, aho kuza ubu muri rusange bafite abanyeshuri 3480 bashobora kwiyongera kubera ko hari abo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bakirimo kuza; mu gihe aba banyeshuri bose bakurikiranwa bakanigishwa n’abarimu 78.

Yakomeje agira ati:

“Abo bana bose bafatira ifunguro ku ishuri ku bufatanye n’ababyeyi badahwema kudushyigikira haba ari muri gahunda y’ifunguro ry’umwana ku ishuri ndetse na gahunda y’impamba y’umwana. Iyi gahunda ni ingenzi by’umwihariko muri GS Rusisiro, hari ibintu byinshi twagezeho nyuma y’uko ishyizweho, kuko abana bataga ishuri baragabanutse, n’abari bararitaye baragaruka, dore ko kugeza ubu mu bo twateganyaga ko bagaruka hiyongereyeho abana 83.”

Bwana Nkerabigwi yasoje avuga ko atari uguta ishuri gusa, ahubwo no gukererwa kw’abana kwaragabanutse kuko bava mu ishuri bagasanga amafunguro yateguwe, bagasubira mu ishuri ku gihe kandi mbere hari n’abazaga bagasanga nk’isaha ya mbere irarangiye, ibi kandi ngo byanazamuye imitsindire y’abana, yizeza ubuyobozi bw’Akarere ko bizanakomeza kurushaho mu myaka iri imbere, anaboneraho gushimira Leta y’u Rwanda, Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana kuko badahwema kubaba hafi bashyiraho gahunda zitandukanye zituma ireme ry’uburezi rizamuka, ndetse n’ubundi bufatanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Bwana Rwagasana Jean Claude yavuze ko ubu bukangurambaga bwiswe ‘Impamba y’umwana’ bwatangijwe n’Akarere tariki 20 Kamena 2022, hagendewe kuri gahunda y’igihugu yo kuzamura ireme ry’uburezi; avuga ko no mu Murenge ayobora iyo ntero yabagezeho bakusanya ibiribwa bigera kuri toni 2 n’igice byo gufasha ibigo kugira ngo abana bose bafatire amafunguro ku ishuri; aho ibi bitarebaga abafite abana biga gusa, kuko hari n’abatabafite bitabiriye iyi gahunda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Madamu Umutoni Jeanne yavuze ko hari impamvu igihugu cyashyizeho gahunda yo kurira ku ishuri, kandi ko nta mubyeyi n’umwe utabonera umutekano mu kuba umwana we yiriwe ku ishuri, kandi ko bishimishije kubona abana basangirira hamwe ku ishuri, kuko byubaka ubumwe hagati yabo, ariko hanibukwa ababyeyi batishoboye harebwa icyakorwa, kugira ngo abana babo nabo barire ku ishuri.

Avuga kuri gahunda y’Impamba y’umwana, Visi Meya Umutoni yagize ati:

”Ubu bukangurambaga bwatekerejweho kugira ngo hafashwe abana badafite ubushobozi, ariko nanone ntibibangamire ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri, kuko nta mwana n’umwe wirukanwa kuko atatanze amafaranga. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’Akarere kugera ku mudugudu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi twatekereje ‘Impamba y’umwana ku ishuri’, aho buri mubyeyi atanga nibura ikilo kimwe cy’icyo ashoboye; ashobora gutanga ibishyimbo, amasaka, ibigori cyangwa amafaranga.”

Yakomeje avuga ko kubera ko ubu bukangurambaga ari bwo bwari bugitangira batabashije kubona ibiribwa byinshi, ariko muri rusange ku rwego rw’Akarere babashije kuba ibiro 818 by’ibishyimbo, hakusanywa ibiro 3.892 by’amasaka, ibiro 3.599 by’ibigori, ndetse n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150.000Frw), aho muri rusange muri ubu bukanguramba habonetse ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 5.397.710 z’amafaranga y’u Rwanda; anavuga ko iyi ari intangiriro kuko ubu bukangurambaga buzakomeza.

Visi Meya Umutoni kandi yashimiye ababyeyi bitabiriye iyi gahunda, anasaba abataritabira kugira uruhare mu myigire y’abana babo batanga ibituma bafatira amafunguro ku ishuri, ndetse anashimira n’Umurenge wa Musha by’umwihariko kuko mu Mirenge 14 y’Akarere ka Rwamagana, uyu Murenge wonyine wakusanyije ibiribwa bifite agaciro ka Miliyoni 1.500.000 y’amafaranga y’u Rwanda , anashimira Abayobozi b’ibigo by’amashuri na Komite z’ababyeyi ku bukangurambaga bakoze, anabasaba kubukomeza, gusa by’umwihariko abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza amabwiriza yashizweho na Minisiteri y’uburezi, amafaranga yavuze akaba ariyo ababyeyi batanga.

Ni mu gihe mu mwaka w’amashuri 2021/2022 mu Karere ka Rwamagana habaruwe abana 716 bataye ishuri, mu gihe kugeza ubu hamaze kugaruka abagera kuri 657, gusa intego ikaba ari uko bose bagaruka mu ishuri, ni mu gihe abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko hari icyizere, kuko iyo barebye imibare yitabira muri izi ntangiriro z’umwaka w’amashuri basanga bishoboka, byose kandi ngo babikesha gahunda y’uko abana bose bafatira amafunguro ku ishuri.

Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:

Comment / Reply From