Dark Mode
  • Tuesday, 19 March 2024

Rubavu: Umwanda ukabije uravugwa mu gutegura ikinyobwa kizwi nk’urwagwa

Rubavu: Umwanda ukabije uravugwa mu gutegura ikinyobwa kizwi nk’urwagwa

Mu gihe mu Rwanda himakajwe isuku mu mitegurire y’ibiribwa n’ibinyobwa, hari bamwe bo mu Karere ka Rubavu, batabikozwa, aho bagikoresha uburyo gakondo burimo no kunywera ku miheha.


Ibi bigaragara mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo, mu mudugudu wa Gasenyi; ahavugwa umwanda ushingiye ku kwenga ibitoki bakoresheje amazi mabi y'umugezi wa Sebeya, bakengesha ibirenge, ndetse urwagwa rwamara gushya bagakoresha imiheha basangira.


Nyiramudeheri Justine ni Umujyanama w'ubuzima utuye mu Mudugudu wa Gasenyi avuga ko bigisha abaturage gukoresha amazi meza, ariko kubera kubura amazi bagakoresha Sebeya mu mirimo itandukanye.


Yagize ati:

"Ni kenshi twigisha abaturage ko amazi ya Sebeya azabatera indwara ariko akenshi amazi barayabura kuko dufite robine nkeya, kubera ko Sebeya iri hafi bakaba ariyo badaha bakayekesha ndetse no kumesa akaba ariyo bakoresha.”


Avuga ku bijyanye no gutegura inzoga gakondo izwi nk’urwagwa igaragara muri aka gace, Nyiramudeheri avuga ko bakoresha uburyo gakondo kuko ahari byabahenda kandi ari abacuruzi.


Ati:

“Bakoresha ibirenge bitewe n’uko ari abacuruzi babona bashyizemo abakozi benshi byabahenda, bagakoresha ibirende kuko ari nabyo bibikora vuba.”


Nyiramudeheri avuga ko ibi bidakwiye kuko hari abajya kwenga ibitoki bakoresheje amaguru bafite ibisebe, bahanduye amavunja cyangwa se batanakarabye neza ugasanga byatera umwanda, watuma bandura indwara nk’inzoka zo munda, uruheri, impiswi; ni mu gihe gusangirira ku miheha nabyo bitera indwara nk’igituntu n'izindi.


Uyu Mujyanama w’ubuzima kandi avuga ko akenshi ibi babiterwa n’imyumvire ikiri hasi, aho usanga hari abavuga ko guhera kera bakoreshaga amazi y'umugezi wa Sebeya kandi ntacyo babaye, kimwe no kuvuga ko kwengesha amaguru bihendutse, naho ko gusangira bakoresheje umuheha ari ikimenyetso cy'umuco n'ubumwe; agasaba ubuyobozi kongera amazi meza aho atari, ndetse n’ubufatanye n'ubuyobozi mu kuzamura imyumvire y'abaturage, kugira ngo bace ukubiri n'umwanda ugaragara mu binyobwa.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyundo, Kaweza flora avuga ko ikibazo cy' umwanda ushingiye mu kwenga bakoresheshe amazi ya Sebeya n’ibirenge gihari, ariko nk’ubuyobozi bakaba baragihagurukiye ku buryo n’abakibikora babikora bihishe, na cyane ko abafashwe babihanirwa; agasaba abaturage kugira isuku mu byo barya no mubyo banywa; ndetse bagatungira ubuyobozi agatoki ahakigaragara umwanda, kugira ngo bakomeze bigishwe kunoza isuku yo soko y'ubuzima.


Ni mu gihe kandi n’ubwo nta mibare ifatika bugaragaza, ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Nyundo ari naho aba baturage bivuriza buvuga ko bukunda kwakira abarwayi bafite indwara zituruka ku mwanda, bukavuga ko bufatanya n’inzego z’ibanze mu kwigisha abaturage kugira isuku haba mu byo barya ndetse no ku mubiri.

 


Inkuru ya Ndayisaba Kadhafi Nsanzabandi.

Rubavu: Umwanda ukabije uravugwa mu gutegura ikinyobwa kizwi nk’urwagwa
Rubavu: Umwanda ukabije uravugwa mu gutegura ikinyobwa kizwi nk’urwagwa
Rubavu: Umwanda ukabije uravugwa mu gutegura ikinyobwa kizwi nk’urwagwa
Rubavu: Umwanda ukabije uravugwa mu gutegura ikinyobwa kizwi nk’urwagwa
Rubavu: Umwanda ukabije uravugwa mu gutegura ikinyobwa kizwi nk’urwagwa

Comment / Reply From