Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

REG Basketball club (REG BBC) yamenye itsinda iherereyemo muri BAL 2023

REG Basketball club (REG BBC) yamenye itsinda iherereyemo muri BAL 2023

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, Ubuyobozi bwa Basketball Africa league bwatangaje amakipe 12 agabanyije mu matsinda abiri aho ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino REG BBC yisanze mu itsinda rizakinira muri Senegal.


Ni tombora yasize ikipe ya REG BBC igiye guhagararira u Rwanda muri iyi mikino ku nshuro ya 2 yikurikiranya, yisanze iri kumwe nandi makipe 5 arimo n’ikigugu cyo muri Tunisia US Monastil, iyi ikaba ari nayo yegukanye igikombe giheruka.


Amakipe yose uko ari 12 agabanyije mu matsinda 2; aho itsinda rimwe ryiswe Sahara Conference ririmo na REG BBC rizakinira imikino yaryo mu Mujyi wa Dakar muri Senegal kuva tariki ya 11 kujyeza 21 Werurwe 2023, mu gihe irindi tsinda ryiswe Nile Conference rizakinira imikino yaryo mu gihugu cya Misiri kuva tariki ya 26 Mata kujyeza tariki ya 6 Gicurasi 2023.


Ikipe ya REG BBC izaba iyobowe n’umutoza mushya, umunyamerika Dean Murray umaze iminsi asinyiye kuyibera umutoza mushya muri iyi mikino ya BAL 2023, ni mu gihe kandi iyi kipe yamaze no kongeramo abandi bakinnyi nka Steven Hagumintwari, Dieudonne Ndizeye, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza ndetse na Ntore Habimana.


Biteganijwe ko REG BBC izatangira imikino yayo ikina n’ikipe yitabiriye ku nshuro ya mbere Kwara Falcons yo mu gihugu cya Nigeria taliki ya 12 werurwe 2023.

Uku niko amatsinda ateye:


Sahara conceference: (REG, US-Monastir (Tunisia), Kwara Falcons (Nigeria), Abidjan Basket Club (Côte d’Ivoire), AS Douanes (Senegal) na Stade Malien (Mali).


Nile Conference: Al Ahly (Egypt), Cape Town Tigers (South Africa), Petro de Luanda (Angola), City Oilers (Uganda), Ferroviario da Beira (Mozambique) na Seydou Legacy Athlétique Club (Guinea).


Nyuma y’imikino y’amatsinda, biteganyijwe ko imikino ya nyuma yose guhera muri ¼ izabera i Kigali mu Rwanda, igakinirwa muri BK ARENA kuva tariki 21 kugera 27 Gicurasi uyu mwaka w’2023.


Ni mu gihe kandi kipe ya REG BBC igiye kongera guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 3 nyuma yo gusezererwa muri 1/4 umwaka ushize w’2022 n’ikipe y’ingabo na Polisi (FAP) yo muri Cameroon.

 

REG Basketball club (REG BBC) yamenye itsinda iherereyemo muri BAL 2023

Comment / Reply From