Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Polisi y’u Rwanda mu nzira zo kwirukana abapolisi bagera kuri 500

Polisi y’u Rwanda mu nzira zo kwirukana abapolisi bagera kuri 500

Ubusinzi na Ruswa bigiye gutuma abapolisi bagera kuri Magana atanu(500) bo mu gipolisi cy’u Rwanda birukanwa burundu mu kazi, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda, DIGP Jeanne de Chantal Ujeneza.


Ibi ni ibyatangajwe na DIGP Jeanne de Chantal Ujeneza kuri uyu Kane tariki 8 Ukuboza 2022, ubwo yari mu Ntara y’Amajyepfo, aho yongeraga gutangiza gahunda y’umutekano wo mu muhanda izwi nka ‘Gerayo Amahoro’, yari yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.


DIGP Ujeneza yagize ati:

“Nk’ubu hari abagera kurri 500 bagiye kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda. Abagiye kwirukanwa ni abagaragaye mu bikorwa bibi birimo ruswa, ndetse n’abagaragaje imyitwarire idakwiye y’ubusinzi, bunajyana na ruswa.”


Ibi bitangajwe nyuma y’aho raporo ya Transparency International, ishami ry’u Rwanda (T.I Rwanda) ivuga kuri ruswa muri uyu mwak wa 2022, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukuboza 2022, ishyize ku mwanya wa mbere Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) nk’ahantu hagaragara ruswa kurusha ahandi, ni mu gihe u Rwanda rwiyemeje kurandura ruswa burundu.


Iyiraporo igaragaza ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) yaje ku mwanya wa mbere aho ruswa iri ku kigero cya 16.4%, inzego z’ibanze zigakurikiraho na 10.6%, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kikaza ku mwanya wa gatatu na 10.4%, hagakurikiraho Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC Ltd) kiri ku 10.2%, aho iyi ruswa igaragara muri ibi bigo iba ishingiye kuri serivisi bitanga, binatuma bahura n’abaturage basaba izo serivisi.


DIGP Ujeneza avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Polisi y’u Rwanda izakomeza kubungabunga imihanda n’umutekano hubahirizwa amategeko agenga kuyikoresha, aho ngo hari impanuka zo mu muhanda n’umutekano muke byaterwaga n’abapolisi bafata ruswa bakareka ibinyabiziga bitujuje ibisabwa gukomeza gukora.


Ati:

“Politiki yacu ni uguhana tutababariye abarya ruswa, ibi bidufasha kurinda icyashyira mu kaga ubuzima bw’abanyarwanda, ndetse tugakumira icyahungabanya ubuzima bwabo.”


Yakomeje avuga ko muri rusange abapolisi b’u Rwanda bakora akazi keza, ndetse ko ari abanyamwuga kandi bakwiye guhabwa inshingano, gusa ngo Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abapolisi batandukira inshingano zabo bagakora amakosa atandukanye, arimo n’ayo kurya ruswa n’ubusinzi.


Ni mu gihe avuga ku mutekano wo mu muhanda muri rusange, DIGP Jeanne de Chantal Ujeneza yavuze ko amagare na za moto ari byo biza imbere mu gutera impanuka, ni mu gihe muri iki gikorwa, abatwara Moto mu Ntara y’Amajyepfo bigishijwe amategeko agenga umuhanda.

 

Polisi y’u Rwanda mu nzira zo kwirukana abapolisi bagera kuri 500

Comment / Reply From