Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Rubavu: Perezida Kagame yijeje abibasiwe n’ibiza ubufasha no gusubira mu byabo vuba

Rubavu: Perezida Kagame yijeje abibasiwe n’ibiza ubufasha no gusubira mu byabo vuba

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, Perezida Paul Kagame, yijeje abagizweho ingaruka n’ibiza ubufasha bushoboka, ndetse abashobora gusubira mu byabo bakabisubiramo mu gihe cya vuba.


Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abarenga ibihumbi bibiri batujwe muri site y’Inyemeramihigo, nyuma y’uko yari amaze gusura ibikorwa bitandukanye muri ako Karere byangijwe n’ibiza, birimo n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwangiritse bikomeye; nk’uko Kigalitoday dukesha iyi nkuru yabyanditse.


Akigera kuri site y’Inyemeramihigo, Umukuru w’Igihugu yakiranywe urugwiro n’abahatujwe, bahise bamugaragariza bimwe mu bibazo bafite birimo umugezi wa Sebeya ubateza umwuzure.


Uwitwa Nirere Marie Chantal wo mu Murenge wa Rugerero uri mu bibasiwe n’ibiza, dore ko yari yaheze mu mazi akaza gukurwamo n’abasirikari bacunga umutekano wo mu mazi; avuga ko ibintu bye byose byagiye harimo n’amazu ye abiri yasenyutse.


Yakomeje agira ati:

 

“Ndashimira ubuyobozi bwatubaye hafi, baduhaye amacumbi yo kubamo, tubona iby’ibanze, ibiryo birahari, twabonye ibyo kuryamaho, abana bariga nta kibazo dufite mubyeyi mwiza.”


Avuga ko cyo bifuza, Nirere ati:

 

“Icyifuzo cya mbere ndagira ngo mudufashe Sebeya ni yo nyirabayazana yo kuba turyamye muri iki kibaya, munatubungabunge mubyeyi mwiza mu mpande zombi, ibiza yateje itazongera kubiteza."


Mu gusubiza ku kibazo cya Sebeya, Perezida Kagame yavuze ko birimo gukorwa kuko ababishinzwe barimo kubikurikirana.


Ni mu gihe kandi mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yijeje abagizweho ingaruka n’ibiza aho bishoboka bazasubira mu byabo mu bihe bya vuba.


Yagize ati:

 

"Icyanzanye hano kwari kubasura, kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo. Turagira ngo ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n'abandi. Ibyo rwose turabyihutisha."


Yakomeje agira ati:

 

"Ndetse wenda mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo, ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima nibura muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora, mudashobora kwigaburira nk’uko bisanzwe, ibyo ni byo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe."


Mu Karere ka Rubavu habarirwa abaturage 5055 batujwe muri site enye, bakuwe mu byabo n’ibiza biheruka kwibasira Intara y’Iburengerazuba, Amajyarugu ndetse n’Amajyepfo.


Ni mu gihe mu gihugu hose habarirwa abarenga ibihumbi icyenda basenyewe n’ibiza biganjemo abo mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero.

 

 

Amwe mu yandi mafoto:

Rubavu: Perezida Kagame yijeje abibasiwe n’ibiza ubufasha no gusubira mu byabo vuba
Rubavu: Perezida Kagame yijeje abibasiwe n’ibiza ubufasha no gusubira mu byabo vuba
Rubavu: Perezida Kagame yijeje abibasiwe n’ibiza ubufasha no gusubira mu byabo vuba

Comment / Reply From