Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Mutatsineza Assoumpta na bagenzi be bakatiwe gufungwa burundu

Mutatsineza Assoumpta na bagenzi be bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije Mutatsineza Assoumpta, Uyisenga Alphonse, Rubabaza Vianney, Ndizihiwe na Habiryayo Athanase igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Twagirayezu Theogene wari umugabo wa Mutatsineza.


Urukiko Rwisumbuye rwabahamije icyaha cyo kwica bose kuko utarishe yabaye mu nama yo gucura umugambi wo kwica Twagirayezu, kandi itegeko riteganya ibyaha n’ibihano riteganya ko umufatanyacyaha ahanwa nk’uwagikoze.


Mutatsineza yaburanye ahakana icyaha, agaragaza ko ibyo yavugiye mu bugenzacyaha atari byo ngo kuko umugabo we yishwe adahari, ahubwo yari yagiye guhaha inzoga zo kwakiriza abari abashyitsi b’umugabo we [Uyisenga na Rubabaza] ngo agarutse asanga bamaze kumwica.


Rubabaza yavuze ko bishe Twagirayezu bamukubise inyundo kabiri hanyuma Uyisenga akamusonga, ari n’ubwo yemeye icyaha yagaragaje ko Twagirayezu ari we wagize uruhare mu gupfa kwe kuko avuga ko iyo uwo mugabo atazana inyundo ashaka kuyibakubita batari kumwica.


Ibyo nyamara bitandukanye n’ibyo bose bari bavugiye mu bugenzacyaha kuko buri wese yasobanuye umugambi bari bafite n’uko bagiye bagerageza kuwushyira mu bikorwa mu bihe bitandukanye; ari nabyo byatumye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugaragaza ko uko kwiregura kwa Rubabaza na Uyisenga nta shingiro gukwiye guhabwa.


Urukiko rusanga uko guhindura imvugo ku baregwa bitatesha agaciro ibyo bemeye mu bugenzacyaha kuko uburyo abo bagabo uko ari bane basobanura ibintu kandi bagahuriza ku nshingano za buri wese, bigaragaza ko ibyo bavuga byabayeho naho ibyo kuvuga ko babyemejwe n’inkoni nta shingiro byahabwa.


Urukiko rugaragaza ko kuba Rubabaza, Uyisenga na Ndizihiwe baravuze ko bicaraga bategura uko bazica Twagirayezu rusanga bose bari mu mugambi umwe wo kwica n’ubwo bose batishe, rwanagaragaje ko ibimenyetso by’icyaha bishingira ku kuba Mutatsineza yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, birimo no gukingurira abicanyi ndetse akanabacungira ko nta muntu ushobora kubagwa gitumo ariko kandi bigashingirwa no ku nyandiko yiyandikiye mu bugenzacyaha.


Iyi nyandiko ariko Mutatsineza yaburanye ayihakana ndetse avuga ko atazi kwandika, n’ubwo mu mabazwa ye yemeraga ko azi kwandika no gusoma bityo ko ibyo yavugiye mu rukiko bihabanye n’ukuri.


N’ubwo Habiryayo atavugwa cyane mu rupfu rwa Twagirayezu, urukiko rusanga bitamukuraho icyaha kuko yabaye mu nama zose zagiye zicurirwamo umugambi wo kwica Twagirayezu.


Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyasomewe mu ruhame kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, aho n’urubanza rwabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza aho uyu muryango wari atuye. .

 

Comment / Reply From