Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Minisitiri Bizimana asanga ba ‘Rushingwangerero’ bazihutisha gahunda y’iterambere

Minisitiri Bizimana asanga ba ‘Rushingwangerero’ bazihutisha gahunda y’iterambere

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba bari mu itorero ‘Rushingwangerero II’ aho bitezweho byinshi birimo kwihutisha iterambere ry’imyaka irindwi, ndetse n’itorero rishingiye ku Mudugudu.


Ni itorero ririmo kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, aho byitezwe ko bazasoza tariki 25 Gashyantare 2023.


Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023 yatangizaga iri torero ku mugaragaro, Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko hari umusaruro ufatika biteze muri iri torero.


Yagize ati:

“Mu byifuzo twifuza kugeraho nyuma y’iri torero ni ukwihutisha gahunda y’iterambere ry’imyaka irindwi kuko hari ibikorwa bigeze ku gipimo cyiza, ariko hari n’ibitaragera ku ntera yifuzwa kandi hasigaye umwaka kugira ngo isuzuma rikorwe. Hari kandi n’ibibazo bihari bigaragara mu muryango nyarwanda bikunze kwibasira urubyiruko nk’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, ubusinzi, icuruzwa ry’abantu; ibyo byose dusanga itorero ryo ku Mudugudu rikozwe neza ryajya rifasha mu gukumira no kubona ahari ibibazo bitarafata intera, kimwe n’ibindi byaha bigaragara mu miryango.”


Minisitiri Bizimana yavuze kandi ko abayobozi b’ibanze baba bakwiriye guha serivisi inoze abaturage, gukumira no gukemura ibibazo bafite binyuze mu nama n’inteko z’abaturage bigakemurwa hakiri kare, anavuga ko iri torero rizabafasha gukumira icyatuma ibibazo biba birebire kandi byagombaga gusuzumwa, bikganirwa, ndetse bigakemurwa hakiri kare.


Yavuze kandi ko bidakwiye ko hari uvuga ko agira akazi kenshi bityo hakaba hari ibyo atakurikirana, aho asanga atari ikintu kibi ahubwo bituruka kuri we; agena uburyo agoma kugakora kandi neza ari naho haziramo igenamigambi akamenya uko akazi ke agapanga buri munsi cyangwa buri cyumweru, kandi byose bikaza byuzuzanya; ari nabyo bituma bubakirwa ubushobozi bahugurwa cyangwa bajyanwa mu itorero.


Ni mu gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo ho mu Karere ka Nyagatare, Mukadana Odile, avuga ko bishimiye kuza mu itorero kuko bizabafasha kongera gukarishya ubwenge.


Ati:

”Twishimiye kongera gutozwa nka ba Rushingwangerero, kuko tugiye kongera gukarishya ubwonge bizadufasha kongera imbaraga mu bukangurambaga ku baturage tuyoboye. Turibanda ku itorero ry’umudugugu kuko ntiryakoraga neza; ariko ingamba barazizi twazibashyizemo ariko hari ibiganiro tutatangaga.”


Mukadana avuga ko haburaga ubumenyi no kubishakira umwanya ariko bagiye kubikosora, na cyane ko hari gahunda basanganywe z’imihigo n’umugoroba w’ababyeyi aho baganiraga cyane ku gusubiza abana mu mashuri, inda zidateganijwe n’izindi gahunda, ariko ubu ngo bazongeramo na gahunda y’itorero baribyutse, bigishe amateka y’igihugu.


Itorero ‘Rushingwangerero II’ ryitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa 504 bayobora utugari twose tw’Intara y’Iburasirazuba, ni mu gihe biteganijwe ko n’abo mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali bose bagomba kuryitabira, igikorwa kizasozwa tariki 25 Werurwe 2023.

Minisitiri Bizimana asanga ba ‘Rushingwangerero’ bazihutisha gahunda y’iterambere
Minisitiri Bizimana asanga ba ‘Rushingwangerero’ bazihutisha gahunda y’iterambere
Minisitiri Bizimana asanga ba ‘Rushingwangerero’ bazihutisha gahunda y’iterambere
Minisitiri Bizimana asanga ba ‘Rushingwangerero’ bazihutisha gahunda y’iterambere
Minisitiri Bizimana asanga ba ‘Rushingwangerero’ bazihutisha gahunda y’iterambere

Comment / Reply From