Dark Mode
  • Tuesday, 19 March 2024

Menya impamvu abantu bo mu Majyaruguru ari bo bibasirwa n’imidido! Hakorwa iki?

Menya impamvu abantu bo mu Majyaruguru ari bo bibasirwa n’imidido! Hakorwa iki?

Nk’uko bigaragazwa n’imibare, abantu 600 barimo bakurikiranwa ku burwayi bw’imidido, aho abatuye mu gice cy’Amajyaruguru aribo bibasirwa cyane n’iyi ndwara kurusha abo mu tundi duce, bagakangurirwa kumenya koga ibirenge neza no kwambara inkweto.


Ubusanzwe indwara y’imidido iterwa no kuba habayeho ukwinjirwa mu ruhu k’ubutare buba mu butaka, ibi bigatera umubiri kugira ubwivumbure kuri ubwo butare, bityo bigatera indwara y’imidido.


Nyirandikubwimana Esperence, utuye mu Karere ka Musanze, avuga ko indwara y’imidido yayirwaye afite imyaka 28, aho ngo agifatwa yumvaga asa nk’urwaye malariya agahinda umuriro, nyuma atangira kubyimba amaguru, ariko aza kumva ko indwara y’imidido ivurwa, ajya kwa muganga baramufasha, ubu akaba abasha kugenda neza kandi icyo gihe atarabishoboraga.


Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr Jean Bosco Mbonigaba, avuga ko iyi ndwara iterwa no kumara igihe kirekire umuntu atambara inkweto hakagira uduce tuba turi mu butaka twinjira mu mubiri we tukaba twamutera ubu burwayi, agasaba abaturage cyane cyane abahinzi kwirinda kwambara ibirenge mu gihe bari mu murima mu rwego rwo gukumira iyi ndwara.


Ati:

“Abantu nibareke umuco wo kugenda bambaye ibirenge ahubwo bajye bagenda bambaye inkweto atari ukujya gutembera bambaye inkweto gusa ahubwo n’umuhinzi nawe aragirwa inama ko mu gihe ari guhinga akwiriye kwambara bote bikamurinda, yanava mu murima agahita akaraba neza n’amazi n’isabune kugira ngo rya taka rimuveho.”


Akomeza avuga ko impamvu imidido yibasira abantu bo mu Majyaruguru, biterwa n’ubutaka burimo ubutare bwinjira mu ruhu bigatuma umubiri ubugiraho ubwivumbure, agasaba abantu ko uretse kumenya gukaraba neza ibirenge no kwambara inkweto, bakwiye no kugira isuku muri rusange, mu gihe kandi ngo impamvu iyi ndwara ihangayikishije ari uko abenshi mu bayifite usanga batitabira kuyisuzumisha bakabyibuka yarabarenze, ku buryo ibagiraho ingaruka zirimo n’ubumuga bwa burundu, ubukene no guhabwa akato.


Dr Mbonigaba avuga kandi ko mu ndwara zititaweho iziganje mu Rwanda ari ubuheri, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilariziyoze, Imidido ndetse na Cysticercose.


Imibare yo mu mwaka wa 2017 igaragaza ko mu Rwanda abari bafite indwara y’imidido bari 6,429, kuri ubu hakaba hari ikigo giherereye mu Karere ka Musanze cyitwa HASA ( Heart and Sole in Africa) cyatangiye kuyivura, aho bafite abarwayi 600 bitaho umunsi ku munsi, dore ko uwahageze bamufasha akaba yanabasha kwambara inkweto, ntiyongere kubyimba amaguru.


Ni mu gihe kandi Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yashyizeho uburyo bwo kugeza ubu buvuzi ku baturage, aho nibura muri buri Ntara harimo uburyo bwo kuvura aba barwayi, iyi serivisi ikaba itangwa mu bigo nderabuzima 11; intego akaba ari ukurandura iyi ndwara burundu bitarenze umwaka wa 2030.

 

 

Comment / Reply From