Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

M23 ntikozwa ibyavugiwe i Luanda mu biganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi

M23 ntikozwa ibyavugiwe i Luanda mu biganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi

Umutwe w'inyeshyamba wa M23 ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utiteguye gukurikiza ibyo leta ya Congo ivuga ko byemeranyijweho mu nama y'i Luanda muri Angola by’uko mutwe ugomba kuva mu birindiro byawo.

 

Ni nyuma y’uko mu biganiro hagati ya Perezida wa Congo Félix Tshisekedi na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n'umuhuza Perezida wa Angola João Lourenço; hari umwe mu myanzuro yafatiwemo uvuga ko uyu mutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi ndetse ukava mu birindiro byawo.

 

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko impande zombi zemeranyijwe guhosha ubushyamirane no kubyutsa umubano wa dipolomasi hagati y'ibihugu byombi, binatangaza ko ibyo bizagerwaho gahoro gahoro binyuze mu kubyutsa akanama gahuriweho n'impande zombi, ni ukuvuga u Rwanda na DR Congo, dore ko kari kamaze imyaka kadaterana, aho inama yako iteganyijwe i Luanda ku itariki ya 12 Nyakanga 2022.

 

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko hateganywa ko imirwano hagati y'ingabo za leta ya Congo (FARDC) n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 ihita ihagarara, kandi uyu mutwe ugahita uva mu birindiro byawo byo muri Congo aka kanya; nta kindi ubanje gusaba.

 

M23 ibivugaho iki?

Ni mu gihe ariko Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko ikibazo cy'uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo ubwabo, kidakwiye kuganirwaho hagati y'u Rwanda na Congo.

 

Kuva muri Kamenauyu mwaka wa 2022, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n'umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka na Uganda, mu gihe Leta ya Congo ishinja leta y'u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23; Leta y'u Rwanda igahakana ibyo ishinjwa ahubwo na yo igashinja FARDC gukorana n'umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.

 

Muri ibyo biganiro by'i Luanda hanemejwe ko umutwe wa FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro iwushamikiyeho nayo igomba kuvaho ako kanya, nk’uko bikubiye mu ngengabihe y'ibikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, birimo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b'imitwe itandukanye, ndetse no gucyura muri Congo abahoze ari abarwanyi ba M23 baba mu Rwanda, bo ku ruhande rwa Jean-Marie Runiga.

 

Major Ngoma, uvugira igice cya M23 kiyobowe na Jenerali Majoro Sultani Makenga, yagize ati: "Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro? Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?"

 

Yakomeje avuga ko ibi biganiro by'i Luanda nta cyo bizageraho, kuko bon ka M23 barwanira impamvu nziza kandi y'ukuri.

 

Umutwe wa M23 uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, aho uvuga ko bahejwe na leta ya Congo, mu gihe Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.


Imirwano hagati y'ingabo za Congo n'umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y'ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2022, ni nyuma y'imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.

 

Ni mu gihe mu cyumweru gishize, ONU yavuze ko uyu mutwe urimo kurushaho kwitwara nk'igisirikare gisanzwe gifite ibikoresho bihambaye, ni mu gihe kandi mu biganiro by'i Luanda byo ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, hemeranyijwe no kongera imbaraga mu kurwanya icukurwa rinyuranyije n'amategeko ry'umutungo kamere wa Congo rikorwa n'imitwe yitwaje intwaro.

 

M23 ntikozwa ibyavugiwe i Luanda mu biganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi
M23 ntikozwa ibyavugiwe i Luanda mu biganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi
M23 ntikozwa ibyavugiwe i Luanda mu biganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi

Comment / Reply From