Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

KNC yakuye urujijo ku bibazaga impamvu Gasogi United yikuye mu gikombe cy’Amahoro 2023

KNC yakuye urujijo ku bibazaga impamvu Gasogi United yikuye mu gikombe cy’Amahoro 2023

Kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC uyobora Ikipe ya Gasogi United, yashyize umucyo ku mpamvu iyi kipe yavuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cya 2023, nyuma yo gutombora Rwamagana City FC.


Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, nibwo ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro mu ijonjora ry’ibanze, aho Gasogi United yari yatomboye Rwamagana City FC.


Nyuma y’iyi tombola ku mugoroba, Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatanze itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko yamaze kuva mu gikombe cy’Amahoro kubera impamvu zitayiturutseho, ndetse benshi batangira kwibaza impamvu yaba yivanye mu irushanwa nyamara yitabiriye tombola.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, KNC aganira na Radio Fine FM, yavuze ko bivanye muri iri rushanwa kubera akavuyo no kutagira gahunda bya FERWAFA.


Ati:

“Iyo ikintu kidafite umurongo ukigenga, kikagengwa n’amarangamutima y’abantu gihinduka akajagari. Twebwe twabonye mbere ko tuzakina igikombe cy’amahoro ndetse bikagaragara ko tutazakina imikino y’amajonjora y’ibanze kuko ubushize twaviriyemo muri ¼; ni nayo mabwiriza yari ahari ko amakipe 11 atazakina amajonjora. Birangiye ejo bihindura umurongo bihinduka isupu biba akaduruvayo bizamo amarangamutima, burya iyo ukora ibintu bihuriweho n’abantu benshi ubiha umurongo abo bantu baaza bakurikiza uwo murongo.”


Yakomeje avuga ko kuba hari gahunda imaze igihe kandi yari isanzwe ikurikizwa bitari bikwiye ko ihindurwa ku munsi wo gutombola, na cyane ko bitabiriye inama bazi ko bagiye gutombola, akibaza niba yari inama ngishwanama, ho ku bwe buri rushanwa ryakabaye rifite amategeko arigenga, anavuga ko yumvise ko bazahanwa, bityo bategereje ko FERWAFA izabereka amategeko abigenga, asoza atebya avuga ko no kwa Papa bazagerayo.


Ni mu gihe Umuvugizi wungirije akaba n’Umunyamategeko wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye Radio Rwanda ko ari ibintu bibabaje kuba abanyamuryango barimo kuva mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro 2023, ariko ko hazakurikizwa amategeko agenga amarushanwa aya makipe agahanwa, na cyane ko hari ibihano biteganywa n’aya mategeko ku makipe atitabiriye, ayiyandikishije ntiyitabire tombola, ndetse n’ayiyandikishije akanitabira tombola ariko ntiyitabire imikino.


Byari biteganyijwe ko amakipe 11 yo mu cyiciro cya mbere, atagombaga gukina imikino y’ijonjora ry’ibanze bitewe n’aho yageze mu irushanwa riheruka, ariko bageze muri tombola haba ibinyuranye n’ibyo, hemezwa ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere atazakina ijonjora ribanza ari APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS na Police FC; bikaba biteganijwe ko azahura n’andi 11 azaba yakomeje mu ijonjora ribanza, maze yuzure 16 ahite akina muri 1/8 cy’irangiza.


Gasogi United ibaye ikipe ya kabiri isezeye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro mu bagabo, ni nyuma ya AS Kigali (ifite ibikombe bibiri biheruka) yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu mikino ya shampiyona, ni mu gihe aya makipe aje yiyongera kuri APR FC y’abagore ibarizwa mu cyiciro cya kabiri itariyandikishije, ni mu gihe biteganyijwe ko tariki 14 na 15 Gashyantare 2023, ari bwo Igikombe cy’Amahoro cya 2023 kizatangira.

Comment / Reply From