Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Kigali: Yatawe muri yombi akusanya amafaranga y’abaturage ngo abahe Permis

Kigali: Yatawe muri yombi akusanya amafaranga y’abaturage ngo abahe Permis

Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo w’imyaka 25 y’amavuko, mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, arikmo kwaka abaturage amafaranga abasezeranya kuzabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga(Permis).


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu cyuho akusanya amafaranga mu baturage.


Yagize ati:

"Ni amakuru yatanzwe n’umwe mu baturage nyuma yo kugira amakenga, yatumye ucyekwa afatirwa mu cyuho, mu mudugudu wa Gakoni wo mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali, arimo yandika urutonde rw’abamuhaga amafaranga, nyuma yo kubizeza ko hari amahirwe Polisi y’u Rwanda irimo gutanga ku bashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, haba ku rw’agateganyo no ku rwa burundu.”


CIP Twajamahoro yongeyeho ko:

"Buri wese mu bizeye ikinyoma cye, yamwishyuraga amafaranga y’u Rwanda 3000 kugira ngo ashyirwe kuri urwo rutonde. Ubwo yafatwaga akaba yari amaze gukusanya Frw196,900."


Yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.


CIP Twajamahoro yasabye abashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kuyoboka inzira ziteganywa n’amategeko, igihe hari abagerageje kubashuka babasezeranya ibidashoboka ngo babatware imitungo yabo bakabimenyesha Polisi.


Ati:

"Nta mahirwe ahabwa abashaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga inzira zirazwi ziteganywa n’amategteko ugomba kunyuramo, uzabikubwira azaba akubeshya cyangwa ashaka kugutwara amafaranga, ihutire gutanga amakuru ku gihe akurikiranwe.”


Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Comment / Reply From