Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Kigali: Mu kwezi kumwe gusa hafashwe Moto zirenga 400 zahinduriwe nimero ziziranga

Kigali: Mu kwezi kumwe gusa hafashwe Moto zirenga 400 zahinduriwe nimero ziziranga

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) ryafashe moto zirenga 400 ba nyirazo bari barasibye cyangwa barahinduriye nimero ziziranga (Plaque) mu bikorwa byakorewe mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’ukwezi kumwe.


Ubwo zerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gicurasi 2023, mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana, yavuze ko izi moto zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali kuva mu ntangiro za Mata.


Yagize ati:

 

”Tumaze ukwezi dukora ibikorwa byo gushakisha ibinyabiziga by’umwihariko moto zahinduriwe nimero ziziranga, nk’uko mubireba tukaba tumaze gufata izirenga 400 mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.”


Yakomeje avuga ko kudashaka kugaragaza neza nimero za moto, ahanini ababikora baba bagamije kutamenyekana igihe habayeho kutubahiza amategeko yo mu muhanda, ndetse n’ibindi byaha bikorwa bigizwemo uruhare n’utwaye icyo kinyabiziga.


Ati:

 

“Nk’uko mwagiye mubibona hari abagiye basiba plaque yose bakayirangiza cyangwa se bagasiba inyuguti imwe, ku buryo udashobora kumenya ngo ikinyabiziga kikunyuzeho ni ikihe, gitwawe na nde? Hari abandi bagiye bongeraho imitako ugasanga ntikikiri ikirango cya moto, bagambiriye kujijisha kugira ngo usoma ikirango aze guhusha cyangwa mu gihe ajijinganya moto ibe yamaze kugera kure.”


ACP Mpayimana yavuze ko byatangiye gukorwa cyane aho camera zo mu muhanda zitangiriye gukoreshwa akenshi bagira ngo zitabafata kubera umuvuduko ukabije, ariko ko hari n’ababa bagambiriye ibindi bikorwa by’urugomo, ubwambuzi ndetse no gutwara ibitemewe.


Ati:

 

“Iyo umuntu yamaze gusiba nimero y’ikinyabiziga cye, yitwara uko yishakiye kuko azi ko n’uwamubona mu cyaha, atabona uko atanga amakuru. Hari abashikuza, hari abatwara abagiye gukora ibindi byaha birimo ubwambuzi, ubucuruzi bwa magendu, gutunda ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye; ariko inzego zibishinzwe zarabihagurukiye.”


Yaburiye abazi ko bahinduye nimero ziranga ibinyabiziga byabo ko bakwihutira kubikosoza, kuko igikorwa cyo gufata ibinyabiziga byahinduriwe nimero kizakomeza mu gihugu hose, abazabifatirwamo bagakurikiranwa.


Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 


Source: www.police.gov.rw

Comment / Reply From