Dark Mode
  • Wednesday, 11 September 2024

Kicukiro: DEA yasabye urubyiruko kutagendera mu bigare n'amarangamutima

Umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro (District Executive Administrator-DEA), Mutsinzi Antoine, yasabye urubyiruko rw'aka Karere kutagendera mu bigare n'amarangamutima, ndetse no gukomeza urugamba rw'iterambere buri wese abigiramo uruhare.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, ubwo habaga Inteko rusange y'urubyiruko rw'Akarere ka Kicukiro, yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Gukomera ku murage wacu"; yitabirwa n'urubyiruko rurenga 600 ruturutse mu Mirenge yose uko ari 10 igize aka Karere, runaganirizwa ku ngingo zitandukanye zirimo ubumwe n'ubudaheranwa ndetse n'amatora y'Umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Umuhazabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Moussa, yavuze ko iyi Nteko rusange yari igamije gusuzumira hamwe aho bageze besa imihigo biyemeje mu mwaka wa 2023/2024, ndetse no kurebera hamwe ibyo bazakora mu 2024/2025.

Ati:

"Hano twateranye turi uru rubyiruko rurenga 600 ngo turebere hamwe ibyo twagezeho n'ibyo tuzakoresha umwaka utaha. Mu bukungu twesheje imihigo ku kigero cya 94%, mu mibereho myiza tuyesa kuri 88% naho mu miyoborere twesa imihigo ku kigero cya 91%; bivuze ko muri rusange twesheje imihigo ku kigero cya 91%."

Yakomeje avuga ko impanuro bahawe mu biganiro bitandukanye bazumvishe, ko ubu barajwe ishinga n'amatora bagiye kujyamo kandi ko bazakora ibishoboka byose ngo agende neza barwanya abashaka kuyadobya babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ndetse banitabira ibikorwa byose biteganijwe; anaboneraho kuvuga ko biyemeje gushyiramo porogarame zitandukanye zifasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n'ibindi, basigasira ibyagezweho banareba uko babikuba nibura inshuro 3 mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yavuze ko urubyiruko rugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere, arushimira kuba intangarugero mu bukangurambaga, mu bikorwa bibyara inyungu, guhanga imirimo no muri gahunda zitandukanye nk'ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), Ejo heza n'izindi, anaboneraho kubasaba kutagendera mu bigare n'amarangamutima by'umwihariko muri ibi bihe by'amatora.

Ati:

"Twari dufite insanganyamatsiko igira iti 'Gukomera ku murage wacu', urubyiruko rero rugomba kugira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi Bwiza batagendeye mu bigare nk'uko bababwiye, batagendeye ku marangamutima, ahubwo bagendere ku migabo n'imigambi abakandida babo bababwiye. Turabasaba rero kuzitabira ibikorwa byose biteganijwe haba ibyo kwiyamamaza ndetse n'amatora nyir'izina, by'umwihariko bakagira uruhare mu gutegura aho amatora azabera ndetse no kumenyesha abo baba basize mu rugo gahunda zihari, no kubashishikariza kuzitabira."

DEA Mutsinzi yasoje aha ubutumwa urubyiruko ko hakomeje urugamba rw'iteramberambere, asaba buri wese kugira uruhare mu bikorwa bimuteza imbere.

Ni mu gihe uretse kumurika ibikorwa by'urubyiruko birimo gukora ibikoresho bitandukanye mu migano, imyenda badoda, inkweto bakora mu ruhu n'ibindi, muri iyi Nteko rusange y'urubyiruko rw'Akarere ka Kicukiro hanatanzwe ku Mirenge 2 yahize indi mu kwesa imihigo ariyo Gahanga yabaye iya mbere na Kigarama yabaye iya kabiri, hahembwa ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko 14 bahatanye bakagera ku rwego rw'Igihugu, hashimangirwa ibihembo by'abatsinze muri Youth Connect Award, ndetse n'inzego zishamikiye ku nama y'igihugu y'urubyiruko bafite aho bahurira mu kwesa imihigo yasinywe ku rwego rw'Igihugu, ahahembwe urubyiruko rw'abakorerabushake.

Amwe mu mafoto yaranze iyi Nteko rusange n'ayo gutanga ibihembo:

Comment / Reply From