Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Kayonza: Umugabo w’imyaka 61 yatawe muri yombi nyuma y’igihe kinini yiyoberanya

Kayonza: Umugabo w’imyaka 61 yatawe muri yombi nyuma y’igihe kinini yiyoberanya

Ku wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, umugabo w’imyaka 61 wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’inkiko Gacaca zo mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi nyuma y’imyaka myinshi yiyoberanya akajya gupagasa mu Karere ka Kayonza.


Uyu mugabo watawe muri yombi yafatiwe mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi; aho amakuru avuga ko yakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Mudugudu wa Samatare mu Kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri, ubwo yatangiraga kuburanishwa n’inkiko Gacaca ngo yahise atoroka aza gukatirwa imyaka 30 y’igifungo adahari.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Bushayija Benon, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yafashwe nyuma y’amakuru bahawe n’abaturage, ko hari umuntu wari umuzi ko yakatiwe n’inkiko Gacaca nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.


Bushayija ati: “Yahise atoroka nyuma yo gukatirwa imyaka 30, yaraje abanza muri Gahini kuko niho yafatiye n’indangamuntu mu Kagari ka Juru hanyuma inaha muri Gakoma yahaje aje gupagasa bisanzwe, nyuma y’uko umuturage aduhaye amakuru, twahise tumufata aranabyemera ko yakatiwe gusa akavuga ko ari igihano gisubitse agomba kugikora ari hanze.”


Uyu muyobozi yavuze ko bahise bamushyiriza inzego z’umutekano, kuri ubu ngo ko arizo zirimo gukurikirana kugira ngo zimenye neza amakuru y’uko yakatiwe, aho ngo iperereza rigikomeje; anavuga ko mu Murenge wa Murundi hakunze kuza abantu benshi baba barakoze ibyaha mu tundi turere bakaza baje gusaba akazi mu nzuri, aho mu rwego rwo kumenya abaribo kuri ubu basigaye babasaba ibyangombwa by’imyifatire bigaragaza ko koko aho bavuye nta byaha bahakoreye, bakabona kubemerera kuhakorera bazwi neza.


Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, Ntambara Allan, we yavuze ko koko uwo mugabo inkiko Gacaca zari zaramukatiye imyaka 30 aza gutoroka atayifunzwe, aho ngo ubu bagiye gushaka uko yagarurwa, agakora igihano cye.

 

Comment / Reply From