Dark Mode
  • Wednesday, 24 April 2024

Kaminuza y’u Rwanda yahawe Umuyobozi mukuru w'agateganyo, asimbura Prof Alexandre Lyambabaje

Kaminuza y’u Rwanda yahawe Umuyobozi mukuru w'agateganyo, asimbura Prof Alexandre Lyambabaje

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Umuyobozi mukuru w’agateganyo, n’Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere ba Kaminuza y'u Rwanda(UR).


Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, ryashyizweho umukono na Minisitiri w'intebe Dr Eduward Ngirente ribivuga.


Iryo tangazo rivuga ko Dr Didas Kayihura Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe Dr Raymond Ndikumana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere.


Dr Didas Kayihura wahawe kuba ayoboye by'agateganyo Kaminuza y'u Rwanda, yari asanzwe ari Umwarimu mu Ishuri Rikuru ryigisha amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development), akaba asimbuye Prof Alexandre Lyambabaje weguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) tariki ya 6 Gicurasi 2022, kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru.

Comment / Reply From