Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Junior Giti mu kababaro kubera urupfu rwa mukuru we Yanga wamamaye mu gasobanuye

Junior Giti mu kababaro kubera urupfu rwa mukuru we Yanga wamamaye mu gasobanuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, nibwo hamenyekanye indi nkuru y’incamugongo ko Nkusi Thomas bita Tom, gusa akaba yaramamaye cyane ku izina rya Yanga/Younger mu gusobanura filimi mu Kinyarwanda, nawe yitabye Imana.

 

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na Instagram, umuvandimwe we Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti, nawe usanzwe akora akazi ko gusobanura Filimi niwe wemeje urupfu rwa Yanga; agira ati:

“Ruhukira mu mahoro mukuru wanjye, kuri njye uri Papa nizeraga muri byose, wanteraga imbaraga akaba n’umujyanama wanjye. Ruhuka mu mahoro."


Muri 2020 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, Yanga yavuze ko ubuzima bwatangiye kumuhinduka muri 2018 ubwo yahuraga n’ikibazo cyo mu nda, akajya kumva akumva ameze nk’aho arimo gushya, agiye kwa muganga bamubwira ko gas(gaze) ari nyinshi bamuha ibinini, buri uko hamuryaga ni byo yanywaga kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo uburwayi bwafataga indi ntera.


Yakomeje avuga ko icyo gihe bamupimye basanga afite ikibyimba cyuzuye agatuza kose kandi kiva bamubwira ko ashobora kuba ari kanseri, gusa ngo ntibari kubagaho ngo barebe ko ari yo kuko yari guhita ifata umubiri wose, bityo bafata umwanzuro ko ajya kwivuza muri Afurika y’Epfo aho umugore we akora, bagezeyo basanga ari kanseri igeze ku cyiciro cya nyuma aho bamubwiye ko bagomba kumubaga bakamukuramo igifu cyose.


Yanga yitabye Imana mu gihe yari amaze igihe kinini yararetse ibyo gusobanura Filimi, aho yari yarahisemo gukorera Imana, dore ko yanemeje mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru ndetse n’abakoresha urubuga rwa Youtube ko Imana yamukijije indwara ya Kanseri.


Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga witabye Imana ntazava mu mitima ya benshi, dore ko abakunzi ba Filimi zisobanuye bavuga ko ariwe wazibakundishije kuko yari afite impano idasanzwe yo gusobanura, aho hari n’abemeza ko kugeza na nubu ntawe uramuhiga/uramurusha; ni mu gihe yatangiye gusobanura filime mu 1998 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange, akaba yarabihagaritse muri 2013 ari na bwo yahitaga yiyegurira Imana..

 

Junior Giti mu kababaro kubera urupfu rwa mukuru we Yanga wamamaye mu gasobanuye

Comment / Reply From