Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zongeye gushotora u Rwanda

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zongeye gushotora u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zashotoye u Rwanda, aho ziri mu mupaka w’Ibihugu byombi zarashe ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda, mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

 

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RDF ivuga ko Abasirikare ba FARDC babarirwa hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka bwo hagati y’ibihugu byombi(No man’s land) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, saa kumi n’igice (04:30am) zo mu rukerera bakarasa ku biro by’u Rwanda.

 

RDF ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zirasa kuri abo basirikare ba FARDC, basubira inyuma. Nyuma yaho saa kumi n’imwe n’iminota 54 (05:54am) igisirikare cya Congo cyagarutse muri ako gace gusibanganya ibimenyetso.

 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko nta nkomere zabayeho ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse ko umutekano wongeye kugaruka.

 

Muri iryo tangazo, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabye Impuguke Mpuzamahanga zigenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda, kuza gukora iperereza kuri icyo gikorwa cy’ubushotoranyi.

 

Ibi bibnaye mu gihe ingabo za Congo (FARDC) n’abandi barwanyi bafatanyije barimo na FDLR, bamaze iminsi bavugwaho umwuka w’urwango ku Banyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, aho ndetse mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zongeye gushotora u Rwanda

Comment / Reply From