Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Ikipe ya Gasogi United yahanwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA)

Ikipe ya Gasogi United yahanwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA)

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi(FIFA), ryahannye Gasogi United nyuma yo gusanga iyi kipe yarakoze amakosa yo gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Gabriel Nanbur Nannim, amasezerano y’umwaka umwe ariko ikanga kumwandikisha.


Muri Nyakanga 2022, ni bwo Gabriel Nanbur w’imyaka 22 yasinye muri Gasogi United, yemererwa miliyoni 1,5 Frw; gusa ubwo yiteguraga kugaragara yambaye umwenda wa Gasogi United, yaje kumenyeshwa na Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, ko atakiri muri gahunda yayo kubera uburyo yitwaye mu mukino wa gicuti wahuje iyi kipe na AS Kigali akaza guhusha igitego cyabazwe.


Uyu mukinnyi utari ugifite aho kwerekeza kuko isoko ry’igura n’igurisha ryari rimaze gufungwa yahisemo kuyoboka inzira y’amategeko, ashora Gasogi United mu nkiko muri FIFA, byanatumye nyuma y’amezi asaga ane atanze ikirego, FIFA yategetse Gasogi United ko igomba kumwishyura.


Uyu mwanzuro kuri iki kirego wasohotse ku wa 31 Mutarama 2023, umenyeshwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), Gasogi United ndetse n’umukinnyi n’abanyamategeko be.


FIFA yategetse Gasogi United kwishyura Gabriel Nanbur 189.315 Frw yari yasigaye ku yo yaguzwe ndetse na 5% by’inyungu guhera tariki ya 22 Nzeri 2022 kugeza igihe amafaranga azarangirira kwishyurwa.


Yongeyeho ko

“Ibindi byose byari byararegewe byateshejwe agaciro.’’


Gasogi United isabwa kwishyura Gabriel Nanbur bitarenze iminsi 45 imenyeshejwe uyu mwanzuro, mu gihe FIFA ikomeza ivuga ko

“Mu gihe itakwishyura [Gasogi United] amafaranga harimo n’inyungu, yahanishwa kutandikisha abakinnyi mu bihe bitatu bizakurikiraho by’igura n’igurisha ry’abakinnyi.’’


Ni mu gihe kandi yaba Gasogi United na n’umukinnyi Gabriel Nanbur bafite iminsi 10 yo kujuririra iki cyemezo cyafashwe na FIFA, mu gihe haba hari uruhande rutanyuzwe n’uyu mwanzuro.

 

Ikipe ya Gasogi United yahanwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA)

Comment / Reply From