Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Handball: Amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo mu gikombe cya Afurika

Handball: Amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo mu gikombe cya Afurika

Mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura kwakira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’imyaka 18 mu mukino wa Handball guhera mu kwezi gutaha kwa Kanama 2022, amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo.


Ni nyuma ya tombola yabereye ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” giherereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, ikaba yasize hamenyekanye uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 18 byose bizabera mu Rwanda.


Biteganijwe ko irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 rizatangira tariki 20 risoze tariki 20/08/2022 rikazitabirwa n’ibihugu icyenda, mu gihe iry’abatarengeje imyaka 18 rizatangira tariki 29/08 risozwe tariki 06/09/2022, aho naryo rizitabirwa n’ibihugu icyenda.


Ubwo habaga tombola, mu batarengeje imyaka 20, ikipe y’u Rwanda yisanze mu itsinda A, ikaba iri kumwe n’ibindi bihugu nka Tunisia, Maroc, Angola na Centrafrique, mu gihe itsinda B ririmo Misiri, Algeria, Congo na Libya.


Ni mu gihe mu batarengeje imyaka 18 u Rwanda ruherereye mu itsinda B hamwe na Misiri, Algeria, Madagascar n’u Burundi, naho itsinda A rigizwe na Maroc, Congo, Libya na Uganda.


Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike ya ½, mu gihe andi azakina imikino Yo gukurikirana ku rutonde(Classement), aho mu itsinda ririmo amakipe atanu, iya gatanu izahita iba iya 9 idakinnye.

Handball: Amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo mu gikombe cya Afurika
Handball: Amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo mu gikombe cya Afurika

Comment / Reply From