Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Gatsibo: Umusaruro w’umukamo ugeze kuri litiro zisaga ibihumbi 42 ku munsi

Gatsibo: Umusaruro w’umukamo ugeze kuri litiro zisaga ibihumbi 42 ku munsi

Ubukangurambaga ku iterambere ry’ubworozi mu Karere ka Gatsibo bugamije gushishikariza abarozi korora bagamije ubucuruzi bw’ibikomoka ku bworozi bakora, bwagaragaje ko muri aka Karere haboneka umukamo ungana na litiro 42,704.


Gahunda ya terimbere mworozi yatangiye tariki ya 9-14 Mutarama 2023, aho yari igamije gushishikariza aborozi korora kijyambere bagamije kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza kugira ngo bahaze isoko.


Muri ubu bukangurambaga, Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubworozi bifatanyije n’aborozi bo mu murenge wa Rwimbogo mu gutangiza ganunda yiswe ’Terimbere mworozi’.


Mu bikorwa byasuwe harimo ikusanyirizo ry’amata ryo mu Murenge wa Rwimbogo, aho aborozi basabwe kujya bagemura amata y’inka zabo ku ikusanyirizo bitarenze saa tatu za mu gitondo, kugira ngo ubuziranenge bw’amata bukomeze kuba bwiza.


Karangwa James, Umucungamutungo wa koperative y’aborozi ya Rwimbogo, yavuze ko ubundi aborozi bajyaga bagemura amata kugeza saa tanu z’amanywa, bikabangamira imodoka iyajyana ku ruganda rw’Inyange i Kigali, ariko ubu umwanzuro aborozi bafatiye mu nama rusange yabo ni uko umuntu wa nyuma azajya agemura kugeza saa tatu za mu gitondo.


Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, yavuze ko ubworozi buhagaze neza muri aka Karere ariko bukenewe kuvugururwa, kugira ngo butange umusaruro mwinshi kandi mwiza, ndetse aborozi barusheho gutera imbere.


Ati:

‘’Kugira ngo umworozi atere imbere atari Leta gusa ahubwo umworozi ariwe ugomba gushyiramo imbaraga hanyuma Leta ikaza imwunganira ibyo adashoboye’’.


Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka ibihumbi 71,483, inzuri 668 n’umukamo uboneka ku munsi ungana na litiro ibihumbi 42,704.

 

Comment / Reply From