Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Gatsibo: Mu mezi atanu gusa hamaze gukusanywa imisoro irenga 85% by’iteganijwe

Gatsibo: Mu mezi atanu gusa hamaze gukusanywa imisoro irenga 85% by’iteganijwe

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022,mu cyumba cy’Inama cya Infinity Center hateraniye Inama ngishwanama ku misoro n’amahoro mu Karere ka Gatsibo, igaragaza ko hamaze gukusanywa irenga 85% by’iteganijwe.


Ni inama yateranye iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Sekanyange Jean Leonard ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, ndetse n’inzego z’Umutekano.


Iyi nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Umuhigo wo gukusanya imisoro n’amahoro mu Karere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023, yagaragaje ko kuva muri Nyakanga kugeza mu Ugushyingo 2022, Akarere ka Gatsibo kamaze gukusanya imisoro n’Amahoro agera kuri miriyoni 464,453,093 kuri 542,542,379 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 85.60%.


Mugarura Fidele, Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko gukusanya imisoro bidasaba urwego rumwe ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo izegerejwe abaturage.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Sekanyange Jean Leonard yasabye inzego zitandukanye kwegera abaturage bagasobanurirwa ko bafite inshingano zo gusorera imitungo bafite irimo ubutaka (ibibanza, inzuri) n’ubucuruzi butandukanye.


Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, Akarere ka Gatsibo gafite intego yo kwinjiza imisoro n’amahoro ingana na Miriyari 1,676,711,667 y’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe abagize inama ngishwanama ku misoro n’amahoro muri Gatsibo biyemeje gukangurira abaturage kumenyekanisha no kwishyura imisoro ku gihe.

 

 

Amwe mu yandi mafoto y'abitabiriye iyi nama:

Gatsibo: Mu mezi atanu gusa hamaze gukusanywa imisoro irenga 85% by’iteganijwe
Gatsibo: Mu mezi atanu gusa hamaze gukusanywa imisoro irenga 85% by’iteganijwe
Gatsibo: Mu mezi atanu gusa hamaze gukusanywa imisoro irenga 85% by’iteganijwe

Comment / Reply From