Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Gatsibo: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 12.91% ku yatowe muri Kamena 2022

Gatsibo: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 12.91% ku yatowe muri Kamena 2022

Kuri iki cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, hateranye Inama Njyanama idasanzwe yagarukaga ku ngengo y’imari ivuguruye y’Akarere ka Gatsibo, aho yiyongereyeho angana na 12.91% ku yatowe n’Inama Njyanama y’Akarere muri Kamena 2022.

Ni inama idasanzwe y’Inama Njyanama, yari iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Bwana Sibomana Saidi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Kapiteni Ather Eleazar, yagaragaje ko ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere ingana na Miliyari 34,997,665,908 avuye kuri Miliyari 30,993,748,566 z’amafaranga y’u Rwanda yatowe muri Kamena 2022.

Yagize ati:

"Ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere yiyongereyeho amafaranga na miriyari 4,003,917,342 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga angana na 12.91%".

Muri iyi nama kandi, hemejwe umushinga agamije gukumira impanuka ziterwa n’amagare arimo atwara abantu n’ibintu mu muhanga ndetse n’ayabantu kugiti cyabo abafasha mu bikorwa bitandukanye.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwaremezo mu Karere ka Gatsibo, Inama idasanzwe y’Inama Njyanama yemeje ingurane ikwiye y’abaturage 27 bangirijwe imitungo yabo ku nyungu rusange, ni ukuvuga ahanyujijwe imihanda n'imiyoboro y'amazi; bakaba bagiye kwishyurwa angana na Miliyoni 23,540,247 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, yavuze ko haba kuvugurura ingengo y’imari no gutanga ingurane ikwiye ingana n’ahanyujijwe imiyoboro y’amazi ndetse n’imihanda, byose bigamije guteza imbere umuturage.

Gatsibo: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 12.91% ku yatowe muri Kamena 2022
Gatsibo: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 12.91% ku yatowe muri Kamena 2022
Gatsibo: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 12.91% ku yatowe muri Kamena 2022
Gatsibo: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho 12.91% ku yatowe muri Kamena 2022

Comment / Reply From