Gatsibo: Gahunda y'Intore mu biruhuko yitezweho umusaruro; harasabwa iki?
Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe gahunda y'Intore mu biruhuko, aho urubyiruko rugiye kumara ukwezi kurenga ruhabwa inyigisho zitandukanye zirimo n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda; Ubuyobozi burusaba kwitabira, ababyeyi n’abatoza nabo basabwa kubaba hafi.
Ni gahunda yatangirijwe ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Kiziguro, itangizwa ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Sekanyange Jean Leonard.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Amahitamo meza, ubuzima bwiza’, ikaba yaratangiye tariki 03 Kanama ikazasozwa ku ya 12 Nzeri 2024; bavuga ko bazungukiramo byinshi birimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, gukunda igihugu n’umurimo mu rwego rwo kugiteza imbere, ndetse banakore siporo zitandukanye zituma bagira ubuzima bwiza.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko gahunda y’Intore mu biruhuko izafasha mu kurinda abana kujya mu mico mibi no kwishora mu biyobyabwenge muri iki gihe cy’ibiruhuko birebire.
Yongeyeho ati:
“Ni gahunda nziza twizera ko izatanga umusaruro kandi izanakomeza, uretse gutozwa indangagaciro na kirazira, siporo izabafasha kubaka umubiri no kwirinda indwara zitandura, ndetse abato banagire uburyo bigishwa mu rwego rwo gukangura ubwonko; bityo banahabwe uburere bwo gukunda ishuri n’umurimo, bafasha ababyeyi babo imirimo.”
Visi Meya Sekanyange yageneye Abatozwa, Abatoza n’Ababyeyi; anagira ibyo abasaba
Mu butumwa yageneye urubyiruko ruzitabira iyi gahunda, Visi Meya Sekanyange yagize ati:
“Turabasaba kwitabira bose uko bakabaye ntawe usigaye, kandi bakubahiriza amasaha. Ni iminsi ibiri gusa mu cyumweru (ku wa Kabiri no ku wa Kane) kandi bagakora mbere ya saa sita. Ntabwo bizica izindi gahunda haba ari ugusubira mu masomo n’ibindi, kandi ni gahunda nziza ibafasha.”
Ku babyeyi, yabasabye gushyira imbaraga muri iyi gahunda kugira ngo abana bazayitabire uko bikwiye.
Ati:
“Babafashe bajye babareka iyo minsi ibiri bifatanye, batorezwe hamwe n’abandi, kandi bajye bakurikirana bamenye niba bagiye gutozwa, ko bageze aho batorezwa ndetse banagarutse bageze mu rugo amahoro.”
Ni mu gihe ku batoza, Visi Meya Sekanyange yabasabye gukora umurimo biyemeje neza, kuko ari ishema kuri bo no ku gihugu muri rusange.
Ati:
“Ni umurimo biyemeje w’ubukorerabushake, turabasaba ko babikora neza bagatoreza igihugu; kuko iyo utoje umwana akiri muto agakurana indangagaciro ziranga umunyarwanda wuzuye, biba ari igihembo cyiza utaha agaciro nk’intore, bikaba ishema kuri wowe n’igihugu muri rusange. Bajye bubahiriza amasaha bafate abana neza babatoze nk’uko nabo batojwe; iyi minsi ingana n’ukwezi kurenga izatange umusaruro ku buryo nabo bazishimira ko hari umusanzu batanze mu kurerera igihugu.”
Biteganijwe ko muri gahunda y’Intore mu biruhuko 2024 mu Karere ka Gatsibo, hazatozwa ibyiciro bitatu birimo Imbuto bagizwe n’abana kuva ku myaka 6 kugera kuri 12 bazatorezwa ku rwego rw’Umudugudu, icyiciro cy’Indirirarugamba kigizwe n’abafite imyaka 12 kugera kuri 17, ndetse n’Indahangarwa zigizwe n’abafite imyaka 18 kugera kuri 30; ibi byiciro byombi (Indirirarugamba n’Indahangarwa) bikazajya bitorezwa ku rwego rw’Akagari.
Amwe mu mafoto yaranze igikorwa cyo gutangiza gahunda y'Intore mu biruhuko i Kiziguro:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!