Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Gatsibo: Barasaba guhabwa ibyangombwa bya burundu n'amashanyarazi mu isoko

Gatsibo: Barasaba guhabwa ibyangombwa bya burundu n'amashanyarazi mu isoko

Abafite ibibanza mu isoko rya Gisenyi mu Karere ka Gatsibo, barasaba ko ubuyobozi bwabaha ibyangombwa bya burundu ku bibanza bafite muri iryo soko, ndetse bakanabashyiriramo umuriro w’amashyanyarazi, ubuyobozi bw'Akarere bukabizeza ko bigiye gukorwa mu gihe cya vuba.


Isoko rya Gisenyi riherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi, aho ryimuriwe ahagana mu nkuka z’igishanga kuko mbere ryaberaga hasi iruhande rw’igishanga cya Gisenyi ubu gihangwamo umuceri.


Umwe mu bafite ikibanza muri iri soko utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibyo bibanza babiguze na Leta ariko ntibabaha ibyangombwa bya burundu, bityo ubu ko nta bikorwa bahakorera nko kuhubaka amazu yo gukoreramo ngo biteze imbere.


Yagize ati:

 

“Ni isoko rishyashya bahashyize baryimuye hepfo mu gishanga, badukatira ibibanza tugura na Leta ariko ntibaduha ibyangombwa, bivuze ko nta ngwate wahatangaho muri Banki, ntiwahubaka bitewe n’uko tutazi niba bazaryemera cyangwa batazaryemera kuko nta byangombwa twahawe ngo tumenye niba koko ari ahacu.”


Yakomeje avuga ko basabwe kwandika basaba ibyo bangombwa bakanishyura amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda(5,000Frw), barabikora ariko nanubu bakaba batarabihabwa, anavuga ko n’inyubako zirimo abari baratangiye kuzubaka bahagaze, kandi ko n’ubwo zitajyanye n’igihe nk’uko babyifuza, nazo nta muriro w’amashanyarazi zifite, aho bifuza ko banahabwa amashanyarazi muri iryo soko.


Ni mu gihe ku murongo wa telefone, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yijeje aba baturage ko ikibazo cyabo bakizi kandi kirimo gukurikiranwa ngo gikemuke vuba bishoboka.


Visi Meya Sekanyange ati:

 

“Ikibazo turakizi ndetse n’ubuyobozi bwagiyeyo burabasura, baranapimiwe n’amafishi kadasitarare [fiches cadastrale] barayapima, icyari gisigaye ni ukugirango buzuze ibisabwa kugira ngo ubutaka bubandikweho kuko ni ubwabo nibo biguriye ibibanza, gusa kubera ko icyo gihe batabwibarujeho kandi ari ahantu hari isoko byabaye ngombwa ko bwandikwa kuri Leta, igisaigaye rero ni ugukurikiza icyo amategeko ateganya kugira ngo ubutaka bwanditswe kuri Leta atari ubwayo buyivaho bujya kuri niyirabwo.”


Yakomeje avuga ko icyateye gutinda ari bamwe batari bakujuje ibisabwa cyane cyane nk’abatari bagatanze ibyangombwa by’abo bashakanye kuko nabyo bisabwa kugira ngo bubandikweho; aho bashyizeho itsinda ribikurikirana kugira ngo ibibura byuzuzwe hanyuma amategeko akurikizwe bandikweho ubutaka bwabo, ubundi babashe kububyaza umusaruro biteze imbere.


Ni mu gihe avuga ku kubaha umuriro w’amashanyarazi, Visi Meya Sekanyange yavuze ko hari umushinga witwa RUEAP uri ku rwego rw’igihugu, Akarere kazakorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) uzatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha 2023/2024, bityo nabo bazagerwaho n’amashanyarazi.


Ati:

 

“Dufite gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi ahantu henshi hatandukanye; hari project yitwa RUEAP ugiye kudufasha kuyakwirakwiza mu Karere kacu, kandi ahantu tuzibanda ni ahantu hari inyubako nk’amashuri, amasoko, ahantu hari imidugudu; bizanadufasha kuzamura igipimo cy’abantu bafite amashanyarazi kuko turacyari hasi cyane; niho rero natanga icyizere ko nabo azabageraho bakayabyaza umusaruro na cyane ko binoroshye kuko amashanyarazi aca hafi yahoo, ntabwo ari ibintu bihenze cyane.”


Biteganijwe ko umushinga RUEAP uzakwirakwiza amashanyarazi mu Mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Gatsibo, aho uzagera mu Tugari 48 kuri 69 tugize aka Karere, ni mu gihe kandi muri aka Karere havugwa ikibazo cy’amasoko ari hirya no hino ashaje atakigendanye n’igihe bityo akaba akeneye kuvugurwa no kubaka amashya, ubuyobozi bukavuga ko hari imishinga migari harimo n’igishakirwa ingengo y’imari izakemura iki kibazo.

 

 

Amwe mu mafoto y'iri soko:

Gatsibo: Barasaba guhabwa ibyangombwa bya burundu n'amashanyarazi mu isoko
Gatsibo: Barasaba guhabwa ibyangombwa bya burundu n'amashanyarazi mu isoko
Gatsibo: Barasaba guhabwa ibyangombwa bya burundu n'amashanyarazi mu isoko
Gatsibo: Barasaba guhabwa ibyangombwa bya burundu n'amashanyarazi mu isoko
Gatsibo: Barasaba guhabwa ibyangombwa bya burundu n'amashanyarazi mu isoko
Gatsibo: Barasaba guhabwa ibyangombwa bya burundu n'amashanyarazi mu isoko

Comment / Reply From