Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti

Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barasabwa kwitegura no gufata ingamba zo kwirinda isuri hacukurwa imirwanyasuri ku butaka buhanamye, hagamijwe gufata amazi ashobora gutembana ubutaka bwo mu mirima, gutegura imirima kugira ngo imvura nigwa bazahite batera imyaka ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga z'inkorano.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, tariki 30 Nyakanga 2022, ubwo yitabiraga umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Nyakanga mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Gakenke.

Uyu muganda wibanze ku gucukura imirwanyasuri ku butaka buhanamye mu rwego rwo kwitegura imvura kugira ngo itazatembana ubutaka bw’abaturage, aho no mu yindi Mirenge igize Akarere ka Gatsibo, hakozwe ibikorwa by’umuganda bitandukanye birimo gucukura imirwanyasuri no kubakira abaturage batishoboye.

Mu butumwa yageneye abitabiriye uyu muganda mu Murenge wa Kiramuruzi, Meya Gasana Richard yasabye abaturage kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2023A hatunganwa imirima kugira ngo imvura nigwa abaturage bazatere imyaka ku gihe.

Ati: ’’Ndabasaba gutegura imirima yanyu ku gihe kugira ngo imvura nigwa muzahite mutera imyaka’’.

Ni mu gihe Umuyobozi wa Police mu Karere ka Gatsibo, CIP Gilbert Kaliwabo yasabye abaturage gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe kugira ngo bakomeze kubungabunga ubuzima bwabo.

CIP Kaliwabo ati: ’’Ndabasaba kwirinda ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe, kuko ukoresheje ibyo biyobyabwenge ahanwa n’amategeko’’.

Mu bundi butumwa bwahawe abaturage b’Akarere ka Gatsibo ku muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022 burimo gukangurira abaturage kuzitabira ibarura rusange, kwitegura umunsi w'Umuganura, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, gahunda ya Ejoheza ndetse no kunoza isuku.

Andi mafoto yaranze uyu muganda:

Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti
Gatsibo: Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti

Comment / Reply From