Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

FDA yafunze amashami arindwi y’inganda zicuruza amazi

FDA yafunze amashami arindwi y’inganda zicuruza amazi

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda, Rwanda FDA cyatangaje ko kimaze gufunga amashami arindwi y’inganda eshanu kubera gucuruza amazi yo kunywa atujuje ubuziranenge.


Amashami y’inganda amaze gufungwa kugeza ubu harimo iry’uruganda Aqua Limited riherereye i Kibagabaga, amashami ya Jibu ya Kabeza, Nonko na Bibare, iry’uruganda rwa Perfect Water Limited rya Bibare n’iry’uruganda Iriba Limited naryo riherereye muri aka gace, ndetse n’irya Sip Kicukiro Limited.


Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Eric Nyirimigabo, yabwiye RBA ko icyemezo cyo gufunga aya mashami cyafashwe nyuma yo gusanga hari amazi atujuje ubuziranenge.


Yagize ati "Mu byo twapimye twasanze hari ibirengeje ibipimo bigenwa n’itegeko ry’ubuziranenge. Twabagiriye inama yo kureba impamvu yatumye ubwo buziranenge butubahirizwa hanyuma batubwire n’ingamba zafashwe kandi ni inganda nyinshi ntabwo ari Jibu gusa.”


Ubuyobozi bw’uruganda rwa Jibu buvuga ko nubwo hari inganda zafunzwe kubera ko zitujuje ubuziranenge bitavuze ko uru ruganda rwose rwafunzwe cyangwa ko ibihakorerwa byose bitujuje ubuziranenge, ni nyuma y’aho FDA yakoze igenzura nk’uko isanzwe ibikora ahantu hose, isanga Jibu ifite inganda 57 harimo enye zirimo ibibazo baba bazifunze kugira ngo zuzuze ibisabwa ariko ntabwo bivuze ko Jibu yafunze.


Ni mu gihe Rwanda FDA ivuga ko mu gihe izi nganda zizakosora ibyo zasabwe hazongera hagakorwa irindi ryegunzura rizatuma zifungurirwa ndetse, aho bishoboka ko hari n’izizafatirwa ibihano bitewe no kudakosora amakosa yabayeho.

 

Comment / Reply From