Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

EAPCCO2023: Imikino yasojwe Polisi y’u Rwanda yiharira ibikombe

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, i Kigali mu Rwanda hasojwe imikino ihuza Polisi zo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba 2023(EAPCCO games 2023), aho Polisi y’u Rwanda yanakiriye iyi mikino yihariye ibikombe.

Ni imikino yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda, dore ko yatangiye tariki 21 Werurwe, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino”; ikaba yasojwe hakinwa umukino wa nyuma muri Handball, umuhango witabiriwe n’inzego zose zishinzwe umutekano mu Rwanda, abakinnyi ba Police z’ibihugu bitandukanye byitabiriye iyi mikino, n’abandi bafana batandukanye.

Ni umuhango watangijwe n’akarasisi ka Polisi ya buri gihugu mu bihugu umunani byitabiriye iyi mikino harimo Sudan y’Epfo, Ethiopia, Sudan, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda, hakurikiraho umukino wa nyuma muri Handball wahuje ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’ikipe ya Polisi ya Uganda, uza kurangira u Rwanda rutsinze Uganda ibitego 41 kuri 27.

Urebye uko amakipe yegukanye imidari n’ibikombe; Polisi y’u Rwanda niyo yegukanye byinshi kuko yegukanye ibikombe 9; ni ukuvuga muri Volleyball, Beach-Volleyball, Iteramakofe(Boxing), Basketball, Handball, Football, Taekwondo, Kumasha no muri Karate, ndetse banegukana imidari ya Zahabu mu yindi mikino itandukanye.

Ni mu gihe andi makipe nka Polisi ya Kenya yegukanye igikombe mu gusiganwa ku maguru(Athletisme), Polisi y’Uburundi yegukana igikombe muri Judo, iya Tanzania icyegukana mu mukino wa Dates, naho iya Uganda yegukana mu mukino wa Netball, mu gihe izindi zisigaye nka Sudan, Sudan y’Epfo na Ethiopia batahiye aho.

Imikino ya EAPCCO yabaga ku nshuro ya 4 ikaba ari ubwa mbere yari ibereye mu Rwanda, yasojwe na Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Bwana Gasana Alfred, washimiye amakipe yitabiriye, anaha ikaze abanyamahanga bitabiriye iyi mikino kuba batembera igihugu bakareba ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, n’ubw’u Rwanda muri rusange.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:

Comment / Reply From